Kubwimana Gabriel ni umuhinzi mworozi, avuga ko korora cyangwa guhinga bitunze abantu ku buryo bakwiye kubitangira kare kuko ari ingira akamaro kandi hari aho byavana umuntu bikagira aho bimugeza.
Ubworozi bwe abukorera mu mudugudu wa Nyagisozi, akagali ka Kivumu, umurenge wa Musambira, mu karere ka Kamonyi.
Ni umworozi wihariye, ufite intego yo kugera kure. Yorora amatungo magufi, ihene n’imbata, ndetse yatangiye kugerageza ubworozi bw’amatungo atamenyerewe arimo inkanga na dendo (dindon/turkey).
Agira ati “Nasanze abantu benshi hano mu Rwanda batamenya imbata, bazi ko zitororoka cyangwa zigira umwanda, ariko nasanze umuntu azitaho akazigirira isuku ntacyo biba bitwaye.”
Igitekerezo cyavuye he cyo kujya mu buhinzi n’ubworozi….?
Kubwimana avuga ko benshi bakunze kuvuga ko, korora cyangwa guhinga ari iby’abantu bakuze cyangwa baciriritse.
Ibi avuga ko ari ukwirengagiza. We, avuga ko yagiye areba, aho ibyo abantu barya biva, asanga agomba gutanga umusanzu we, akiteganyiriza kandi agashaka amafaranga.
Ati “Usanga abantu benshi babyibuka nyuma ari uko intege zicitse, ariko umuntu agiye abitangira ari muto, akabikunda byamutunga kandi bikamubeshaho.”
- Advertisement -
Kubwimana avuga ko yahisemo gushyira ubworozi bwe muri Kamonyi kuko ariho hisanzuye yakorera umushinga we ntagire abandi abangamira.
Ati “Nagiye nshaka ubutaka ahantu hisanzuye kugira ngo ndebe ko bishoboka, kandi icyizere ndagifite nabonye bishoboka cyane.”
Imbata 8 ni zo yahereyeho ubu ari kwagura ibiraro kuko zororotse…
Kubwimana arakataje mu bworozi bwe bw’imbata n’andi matungo magufi. Avuga ko yatangije imbata 8 n’isake yazo imwe arimo agerageza, kandi abona ko byashobotse.
Ati “Ibintu byose nabonye ari ugutangira gake, gutangirana nyinshi ntazi ukuntu zikura…, nabanje kugira ngo ndebe ko ibyo nkora bizashoboka, ariko mbona bitanga umusasuro.”
Avuga ko izo mbata 8 zaturaze izigera ku 150 mu gihe kimwe, ariko kubera ko atari afite umuzamu urinda aho zabaga, abantu bagenda bazitwara bazibye, gusa ubu ngo afite izigera kuri 70 abariyemo inini n’intoya hatarimo imishwi.
Ubworozi bwe bw’imbata, yatangiye kugeragezamo n’izindi nkoko nini zitwa dendo, na zo avuga ko abona nta kibazo zigenda zororoka.
Yanatangiye kugerageza izindi nkoko ubusanzwe ziba mu gasozi zitwa inkanga (ibigagari). Izi zifite umwihariko wo kuba ari amagi yazo ahenze cyane, kuko igi rimwe arigurisha Frw 1000, naho inkanga imwe yakuze ngo ishobora kugurwa Frw 30, 000.
Kubwimana wamaze kugeza amashanyarazi mu biraro bye, ateganya kugura imashini ituraga, kugira ngo imifashe kujya ituraga amagi y’imbata, dendo n’ay’inkanga.
Ubusanzwe ngo imbata imwe igurwa Frw 10,000, naho isake yayo ishobora kugura Frw 12,000.
Uyu mworozi avuga ko yasanze ubworozi bw’inkoko zisanzwe burimo abantu benshi, kandi inkoko rimwe na rimwe zikarwara.
Kubwimana, afite imishinga y’igihe kirekire mu bworozi bw’amatungo magufi. Yatangiye kugerageza korora ihene, ahera kuri esheshatu (6) ariko ubu zimaze kororoka kuko ebyiri zarabyaye ziba 8, ndetse ngo izindi eshatu yarazibanguriye.
Ateganya kubaka ikiraro cya kijyambere, ku buryo ubworozi bwe buzatera imbere.
SURA IYI CHANNEL YA KOFFI SALE UMENYE BYINSHI KURI IYI NKURU
Ubworozi bwe abufatanya no guhinga urutoki…
Kubwimana yahereye ku buso buto, abaturanyi be agenda abagurira ubutaka yagura aho akorera umushinga we ku buso bwa Hegitari.
Avuga ko yahisemo amatungo mato kuba ari yo yorora kuko atagorana kuyabonera ibiyatunga, ikindi ngo ntabwo amatungo mato akunze kurwaragurika.
Avuga ko ahinga urutoki, kandi rukaba rusa neza kubera ifumbire nziza y’amatungo ye ashyiraho.
Yagize ati “Dufitemo urutoki, iby’imineke, ibyo kwenga n’inyamunyo. Abantu yenda bavuga ngo umugabo hano ni umusaza, nasanze ibintu dukora aha, iyo utabikoze ukiri muto kandi ari byo bidutunga…I Kigali iyo tiriyo turya igitoki, dukenera inyama y’inkoko…, ntacyo tudakenera, ariko ugasanga twe urubyiruko twe tukiri batoya ntabwo tubitekereza mbere y’igihe, ibyiza twagombye kubisigasira hakiri kare, ejo intege nizicika umuntu akaza akicara hano areba ibyo yakoze.”
Kubwimana avuga ko kubera ko ubu bworozi bwe ari bwo asa naho ari kubutangira, akeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose bwamufasha kwaguka, cyane akaba akeneye ubumenyi kuko ngo ubu bworozi abukora atarabwize.
Ateganya ko ubworoi bwe nibutera imbere cyane azafasha abaturanyi be na bo akaboroza. Koffi tel: +250 788 315 836 yagufasha kugera kuri Kubwimana.
ANDI MAFOTO
UMUSEKE.RW