Urunturuntu mu bahesha b’Inkiko b’umwuga! Barashinja MINIJUST kubatererana

Bamwe mu bahesha b’Inkiko b’umwuga batangaje ko Minisiteri y’Ubutabera iri kubirengagiza nkana ku bibazo uruhuri ruri mu rugaga rubahuza.
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagaragaje ibibazo uruhuri byugarije umwuga bakora

Bimwe mu byo bifuza ko hakorwa amavugurura birimo igihembo (Umushahara), kitajyanye n’igihe ndetse n’ubwishingizi bavuga ko buhenze ariko ntibubavuze.

Ibi babigaragarije komite nshya y’urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga yatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022 mu gihe cy’imyaka itatu.

Me Irambona Marie Frorence , ni umwe mu bahesha b’Inkiko b’umwuga. Avuga ko bakora imirimo myinshi ariko idahwanye n’igihembo bahabwa, agasaba ko hakorwa amavugurura.

Yagize ati” Nziko komite tumaze gutora, ije igwa mu ntege abashoje ikivi cyabo. Nziko hari icyo bazadufasha birimo uko kuvugurura amategeko ,birimo ikijyanye n’igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga kuko usanga dukora imirimo myinshi ariko idahwanye n’amafaranga nk’igihembo cyacu.”

Yakomeje agira  ati” Uyu munsi n’ujya ku isoko urasanga ibiciro ku isoko byarazamutse. Umuhesha w’inkiko igikorwa cyimwe aba agomba kubona ibihumbi 50frw, hari ugira amahirwe umuturage  akishyura ku neza bitaragera kure ugasanga ayo mafaranga nta kintu gifatika kivamo.”

Me Irambona avuga kandi ko mu rugaga batanga umusanzu buri mwaka ndetse n’ubwishingizi ariko usanga batemerwa kwivuza mu mavuriro y’igenga, ibintu avuga ko bikwiye gukosoka.

Ati“Dufite ikibazo kijyanye n’ubwisungane, amafaranga urebye yiyongereye nk’umusanzu dutanga mu rugaga. Hari igihe ujya kwa muganga ukavuga ngo amafaranga yashizemo watanze .Ni ibintu bikwiye kuvugururwa.”

Avuga ko batanga umusanzu w’ibihumbi 200Frw ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (ubwishingizi) bw’ibihumbi 200Frw ku mwaka bakorana na Radiant, kandi ko bemerewe kwivuza mu bitaro bya Leta gusa.

- Advertisement -

Me Uwimana ElHadji Ismael, nawe yemeza  ko batanga ubwisungane mu kwivuza  buhenze, agasaba ko byakemuka.

Yagize ati “Twishyura amafaranga ibihumbi 200frw kandi mu rugaga turi abantu barenga 500, ku buryo twahabwa serivisi nziza uramutse ugiye mu ivuriro ryigenga, ntabwo twagaye ubuvuzi bwa Leta, ariko kuko buganwa n’abantu benshi, Ntabwo ujya kwivuza kuko warembye. Hari igihe wifuza kwisuzumisha (check up) kugira ngo ubone umuganga ukwakira, benshi basaba na rendze-vous mu mavuriro yigenga ho ujya ku muganga ushaka.”

Yakomeje agira ati“Niba Umuturage atanga 3000frw ku mwaka agakomeza akivuza  ariko twe tugatanga 200.000frw ariko bakakubwira ngo yashizemo.Ni ikibazo kiduhangayikishije.”

Me Niyonkuru Jean Aimé , watorewe kuyobora urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga, asobanura ko ikibazo cy’umushahara kizwi n’ibindi bibazi kandi ko yizeye ko bizakemuka.

Yagize ati “Amategeko akwiye guhinduka kuko itegeko riteganya ko iyo wiyambaje umuhesha w’inkiko aba akwiye igihembo kuko aba yatangije imihango yo kurangiza urubanza ku gahato. Ariko ugasanga mu bantu bamwe dukorana cyane cyane nka za Banki, ugasanga ntibabyumva neza , zikavuga ngo turaguhembera inyandiko wakoze kandi uba winjiye mu cyiciro cyo kwishyuza ku gahato.”

Me Niyonkuru  yakomeje agira ari “Ibyo rero turacyabikoraho ubuvugizi kandi inzego zibishinzwe zizagenda zibikosora.”
Me Niyonkuru Jean Aimé yasabye ko Inzego zirimo MINIJUST zabakemurira ibibazo bafite

Umuhesha w’inkiko ni muntu ki?……

Iyo ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha bidashyizwe mu bikorwa ku neza, nibwo hashobora kwifashishwa Abahesha b’Inkiko kugira ngo bahatire abo bireba kubikora ku ngufu za Leta. Abahesha b’Inkiko bari mu byiciro bibiri (2).

Hari Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ndetse n’Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga.

Nk’uko inyito zabo zibigaragaza, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ni umuntu wese utegekwa n’itegeko gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’Ububasha bwe, ariko akaba yarabigize umwuga.

Naho Umuhesha w’Inkiko utari uw’Umwuga ni umukozi wa Leta ufite imirimo ashinzwe uhabwa n’inshingano zo kuba Umuhesha w’Inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bibumbiye mu Rugaga rwabo ari narwo rukurikirana imikorere yabo ya buri munsi hagamije kubaka ubunyamwuga no kubahiriza amategeko.

Abatari ab’Umwuga bakurikiranwa n’Inzego zibakuriye mu kazi kabo gasanzwe.

Mu rwego rwo kongererwa ubushobozi biciye mu mahugurwa n’inama bihoraho baba Abahesha b’Inkiko b’Umwuga baba n’Abatari ab’Umwuga bagenerwa ubufasha na Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibihembo by’imirimo ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.

Inzego z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, imikorere yazo n’uko zuzuzanya n’izindi nzego biteganywa n’Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013.

Barasaba ko MINIJUST yabegera bakerekana ibibazo bafite

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW