Abakozi 12 ba IPRC-Kigali barimo umuyobozi mukuru bafunguwe

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Abaregwa bose ubwo bari mu cyumba cy'urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi 12 b’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali) barimo umuyobozi mukuru waryo Eng. Mulindahabi Diogene bafungurwa by’agateganyo.

Abaregwa bose ubwo bari mu cyumba cy’urukiko

Ni umwanzuro w’urubanza wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo 2022, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, n’umucamanza wateguye urubanza Uwizeye Fatakanwa Nadine.

Nk’uko icyemezo cy’urukiko kibigaragaza, urukiko rwasanze nta mpamvu ikomeye zihagije zituma aba bakozi 12 ba IPRC Kigali barimo umuyobozi wayo Mulindahabi Diogene na bagenzi be, zatuma bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo, ndetse abandi bakekwaho guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Maze urukiko rutegeka ko Muhimpundu Vander Thomas, Mulindahabi Diogene, Hakizimana Venuste, Mugenzi Jean Nepomuscene, Rukundo Tumukunde Aimable, Hakizimana Augustin, Munezero Emmanuel, Ntibakunze Thierry, Niyonzima Juvens, Bunani Seth, Uwineza Jerome na Sinzinkayo Fidel, bahita bafungurwa by’agateganyo.

Nubwo aba 12 bafunguwe by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetseko Nzavugejo, Muhirwa Valens, Yambabariye Eugene, Harerimana Daniel, Nshimiyimana Japhet na Nabo Jean Claude bo bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri gereza, nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma bakekwaho ibyaha birimo guhimba, guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse n’icyaha cyo kwiba.

Ni mu gihe Maniragaba Alphonse uzwi nka Cyabingo, urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo ariko akajya yitaba umwanditsi mukuru mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro buri wa Mbere w’icyumweru mu gihe cy’amezi 3.

Ku wa 23 Ukwakira uyu mwaka nibwo abakozi ba IPRC-Kigali 19 batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakekagwaho.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibikoresho bya IPRC Kigali byibwe bifite agera kuri miliyoni 113 Frw, ibintu byatumwe iri shuri rifungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugirango iperereza rikorwe nta nkomyi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -