Abanyekongo baravuga imyato umudereva w’indege y’intambara yashotoye u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sukhoi-25 ni indege z'intambara z'abarusiya zakozwe bwa mbere mu 1975

Ku mbuga nkoranyambaga Abanyekongo batandukanye bakomeje kwikomanga mu gatuza bashimagiza ubushotoranyi bwakozwe n’indege y’intambara ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Sukhoi-25 ni indege z’intambara z’abarusiya zakozwe bwa mbere mu 1975

Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara zaje mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za M23, Leta ya Congo ivuga ko ziterwa inkunga n’u Rwanda.

Imwe muri izo ndege zanakoze imyiyerekano mu kirere cy’i Goma, kuri uyu wa mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 yavogereye ikirere cy’u Rwanda nk’uko byemejwe n’u Rwanda.

Ibiri bishinzwe kuvugira Leta y’u Rwanda, byatangaje ko indege y’intambara, Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu z’amanywa.

U Rwanda rwavuze ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Burengerazuba mbere y’uko isubirayo, kandi ko “Nta gikorwa cya gisirikare cyo kwihimura cyakozwe”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Guverinoma ya Congo yemeje ko iyi ndege yageze mu ikirere cy’u Rwanda ariko ko itari ifite intwaro z’intambara.

Yavuze ko indege yabo ya Gisirikare yari iri mu bikorwa by’ubugenzuzi by’ingabo mu buryo bw’impanuka yageze mu kirere cy’u Rwanda.

Ishimangira ko “uburyo iha agaciro ubusugire bwayo nta mugambi wo kurenga imbibi z’abaturanyi bafite.”

Ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho Abanyecongo benshi, bavuze imyato ubwo bushotoranyi bwakozwe n’iyo ndege y’intambara yogoze ikirere cy’u Rwanda, ikagwa ku butaka bwarwo igasubira i Goma nta nkomyi.

- Advertisement -

Bagaragaza ko iki gikorwa ari gasopo ku Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23 bakavuga ko bafite ubushobozi bwo “kurenga umurongo utukura” bagasubira i Congo bemye.

Mu bwishongozi bwinshi bavuga ko “Nta kintu na kimwe babonye, nibategereze umunsi Abanyekongo bazinjira n’amaguru bagose u Rwanda.”

Ku rubuga rwitwa Goma Fleva rwo mu Burasirazuba bwa Congo rukurikirwa n’ibihumbi by’abantu, uwiyita Elie Mataki Rukeba we yagize ati “Igitabo cy’amarira kigiye gutangira kwandikwa ku ruhande rw’u Rwanda.”

Abanyekongo ku rubuga rwa Twitter naho bashimagije icyo bise “ubutwari bw’umudereva” winjiye i Rubavu ngo aje kwerekana ko n’i Kigali yahagera agasubira i Goma, aho izi ndege bivugwa ko bahawe n’Uburusiya ziparitse.

Anaclet Katshingu ati “U Rwanda rumaze igihe mu gihugu cyacu, nta kibazo kuba indege zacu zivogera ubutaka bwabo. Niba kandi rwifuza kuba mu mahoro ruve iwacu.”

Hari abafashe iki gikorwa cy’igisirikare cya Congo nk’ubushotoranyi bwari bugamije gukora mu jisho u Rwanda.

Bashimye ko u Rwanda rufata ibyemezo rudahubutse, kuko Congo iri gushaka impamvu zatuma u Rwanda rwinjira mu ntambara y’amasasu.

Hari uwagize ati “Mbega iterabwoba ritarimo ubwenge, babuze kujya kwambura M23 Bunagana na Rutshuru, Rumangabo n’utundi duce baza kwisebya mu Rwanda, u Rwanda rwaretse iyo ndege igasubirayo amahoro si uko rwari rwabuze imbunda yo kuyihanura.”

Hari undi wagize ati “Ntushobora kurwana n’ikindi gihugu n’iwawe byarakunaniye, bari kwirahuriraho amakara ashyushye.”

Amasezerano Mpuzamahanga agenga ikirere ku ndege z’impigi avuga ko iyo itacanye intwaro zayo ku kigero cya 2 izitegura “ifatwa nk’iyayobye igahabwa nyirantarengwa “ gusa keretse iyo igeze ku kigero cya 4 itegura kurasa “nibwo iraswaho misile zo kuyishwanyaguza.”

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko ubwo iyi ndege yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, Umuderevu wayo yasabwe n’intabaza kuyigusha ku kibuga cy’indege cya Rubavu, yeretswe ko niharenga iraswa nta zindi nteguza.

Ubu bushotoranyi bubaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu ushize ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RD Congo bahuriye i Luanda bemeranya kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’ibiganiro.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kuyikubita ahababaza, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

M23 ikomeje kugenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru yirukanyemo ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW