Igihembo cya ‘Best New Artist cyatumye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete EngenEcodrive.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege “kuko ni ikintu abahanzi benshi bahuriyeho.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.
Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.
Yanegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’ yakomeje kuza imbere mu matora mubahanzi benshi bahatanaga.
Chriss usanzwe ukora ama video yindirimbo ziwe ndetse agakora n’indirimbo z’abahanzi batandukanye, akorana n’abarimo Sam Switch ufata amashusho, Hussein Traole, Young C Designer umwambika n’abandi.
Kuva yatangira gufashwa na Junior Giti, Chriss Eazy amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Inana’ yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka n’izindi zitandukanye.
Uyu musore si izina rishya mu matwi ya benshi. Muri Mata 2020, yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi bariyunze.
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW