Amagare: Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hakinwe Kibeho Race

Mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo hatangire isiganwa ry’umukino w’amagara ryiswe Kibeho Race rizabera i Kibeho mu Akarere ka Nyaruguru, imyiteguro irarimbanyije ku bari kuritegura.

Akarere ka Nyaruguru kagiye kwakira Kibeho Race

Akarere ka Nyaruguru kagiye kwakira irushanwa ry’umukino w’amagare, rizakinwa tariki 12 Ugushyingo 2022. Bisobanuye ko habura iminsi umunani ngo iri siganwa ritangire.

Ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyaruguru n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa ku magare [Ferwacy], mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo muri aka Karere.

Ibilometero 97 mu babigize umwuga na 86 mu batarabigize umwuga, ni yo ntera bazasiganwamo. Bazazenguruka ibice bigize Akarere ka Nyaruguru, bagaragaza ibyiza bagejejweho n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, banamushimira kuri byinshi kandi byiza bazaba batewe ishema no kwereka Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye UMUSEKE ku cyo biteze kuri iri siganwa bazakira, aho ahamya ko bizafasha kurushaho kumenyekanisha ibyiza biri muri aka Karere.

Ati “Nibyo koko twateguye Kibeho Race mu rwego rwo kumenyekanisha Akarere kacu ndetse na Kibeho muri rusange. Icyo dushaka ni uguteza imbere ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi bikorerwa iwacu Nyaruguru, kuzamura ibyishimo by’abaturage binyuze mu gusabana na bo no kumenyekanisha gahunda za Leta.”

Nyaruguru izwiho guhinga igihingwa  cy’Icyayi  mu buryo buteye imbere, ndetse  iki gihingwa kikaba kiri mu byazaniye aka Karere abafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere icyo gihingwa.

Aha niho uyu muyobozi yahereye ashimira abafatanyabikorwa bafatanyije gutegura iri siganwa, rizarushaho kumenyekanisha Akarere.

Ati “Reka nshimire abafatanyabikorwa bacu badufashije gutegura iri rushanwa. Nta bundi bufasha byadusabye uretse imbaraga zacu na bo twafatanyije tukaritegura.”

- Advertisement -

Uretse kumenyekanisha Akarere, iri siganwa kandi rigamije gufasha abakiri bato bafite impano yo gutwara igar,e rikabateza imbere binyuze  muri uwo mukino.

Uyu Muyobozi avuga ko nyuma yo kuva mu bihe byari bigoranye ko abantu bahura bakishima kubera icyoreza cya Covid-19, ubu ari bumwe mu buryo bwo kongera kugarura ibyishimo by’abaturage bakongera bakishima banakina.

Ati “Tugamije no kwamamaza amahirwe ari mu Akarere ka Nyaruguru.”

Ibizaba bimurikwa byagezweho ni umuhanda wa kaburimbo wuzuye ungana n’ibilometero 66 watwaye miliyari 70 Frw, n’indi mihanda iyishamikiyeho igera mu Mirenge yose igize ako karere, harimo kandi no kwishimira inganda eshatu z’icyayi zuzuye zikora n’urundi rwa kane ruri hafi kuzura.

Gashema ubwo yavugaga mu izina ry’abaturage bo muri Nyaruguru, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kuri byinshi adahwema gukorera aka Karere n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ibi byose kubigeraho ni uko hari icyo Umuyobozi Mukuru w’Igihugu yamariye Nyaruguru kigaragara. Mu izina rero ry’abo mpagarariye turamushimira kandi dufite n’icyizere cy’uko turi mu rugamba rwo kurinda ibyagezweho n’urw’iterambere.”

Amakipe y’ababigize umwuga azasiganwa mu ntera ingana n’ibilometero 97, mu gihe abagabo n’abagore batabigize umwuga bazasiganwa mu ntera ingana n’ibilometero 86.

Amakipe azitabira iri rushanwa ni:

Amakipe y’abanyamuryango ya Ferwacy azaryitabira, ni Benediction Club, Bugesera Cycling Team, Cine Elmay, Cycling Club for All, Fly Club, Les Amis Sportifs, Karongi Vision Sport Center, Kayonza Young Stars Cycling Team, Kigali Cycling Club, Muhazi Cycling Generation na Nyabihu Cycling Team.

Amakipe yo ku rwego rw’Isi [UCI] azaryitabira ni Benediction Ignite, May Star na Protouch. Amakipe yatumiwe muri iri siganwa ni Twin Lakers Cycling Academy, Musanze Cycling Club, Impeesa na Rukari Cycling Club.

Imihanda izakoreshwa muri iri siganwa ni iyi ikurikira:

Ababigize umwuga bazatangira gusiganwa ku isaha ya Saa yine z’amanywa, bahere Agatobwe (aho Nyaruguru ihanira imbibi na Huye) – Kibeho – Rebero Circuit – Ndago – Cyahinda – Akanyaru border – Kiyonza – Ngera – Mukoni – UR Huye Campus – Matyazo – Agatobwe – Kibeho – Ingoro ya Bikiramariya.

Abatarabigize umwuga bazatangira ku isaha ya Saa mbiri za mu gitondo mu mihanda y’i Kibeho ku Ngoro ya Bikiramariya – Gorwe – Gakoma – Bukeye – Akanyaru(ku kiraro gitandukanya Ndago na Munini) – Ndago(ku biro by’akarere ka  Nyaruguru) – Nyarushishi basoreze ku Ngoro ya Bikiramariya i Kibeho.

Hazahembwa abazitwara neza mu byiciro byose uko ari bibiri. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko icyo bushaka ari imikoranire myiza hagati yabo na FERWACY kugira ngo iri rushanwa rya Kibeho Race rijye riba buri mwaka. Ikindi bifuza ni ugusaba ko irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ ryajya rinyura mu mihanda ya Nyaruguru mu yindi myaka izakurikiraho.

Abatuye Akarere ka Nyaruguru barasabwa kwitabira iri siganwa rizamurikirwamo byinshi ndetse n’utundi turere baturanye nabo ntibahejwe barimo abo muri Huye, Nyamagabe na Gisagara bahana imbibi.

Iminsi irabarirwa ku ntoki
Akarere ka Nyaruguru kazwiho guhinga Icyayi Cyiza

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye