Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri w’iyi Ntara Kayitesi Alice yavuze ko bafite abaturage barenga ibihumbi 3 bamaze imyaka basaba ubwenegihugu.
Guverineri Kayitesi yavuze ko abasaba guhabwa ubwenegihugu ari abanyarwanda bashakanye n’abarundikazi, n’Abarundi bashakanye n’Abanyarwandakazi bakeneye kugira uburenganzira kimwe n’abandi baturage bose.
Yavuze ko abo baturage biganje mu Karere ka Gasagara, Nyanza na Nyaruguru.
Cyakora Kayitesi avuga ko hari izindi nzego bagejejeho iki kibazo, bakaba bategereje ko aba baturage bazahabwa igisubizo.
Ati “Mu mbogamizi dufite Nyakubahwa Minisitiri harimo n’abo baturage bakeneye ubwenegihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme avuga ko abarenga 1000 bari i Gisagara bagorwa no kubona mituweli yo kwivuza kuko nta byangombwa bafite ababishinzwe bashingiraho kugira ngo babahe ubwisungane.
Ati “Abenshi dufite ni abarundi bashatse bakaguma ku butaka bw’uRwanda tuzabafasha babone ubwenegihugu.”
Mayor Rutaburingoga yavuze ko hari inzira bigomba kunyuramo kugira ngo babone ubwenegihugu.
- Advertisement -
Ati “Twarangije kubabarura , igisigaye ni ugukomeza kuvugana n’inzego zibishinzwe.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko iki kibazo cy’abaturage batarahabwa ubwenegihugu aribwo akimenye.
Gusa yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo dosiye zabo zihute.
Ati “Tugiye kubikurikirana kugira ngo tumenye abakwiriye kuzibona n’abakeneye kubona ibyangombwa byo gutura hano mu Rwanda.”
Mu bindi bibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego zitandukanye zo muri iyi Ntara kwita no gukemura ibibazo by’abaturage, badategereje ko Perezida wa Repubulika ariwe ubikemura.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW