Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti na Sudan

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Sudan.

Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti

Mu gukomeza kwifuza kubona abakinnyi baziranye, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Carlos Alós Ferrer, yifuje ko u Rwanda rwazajya rukina imikino ya gicuti itandukanye.

N’ubwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa] ritarabitangaza, Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’igihugu cya Sudan.

Uretse kumenyerana kw’abakinnyi, iyindi ntego y’iyi mikino ya gicuti ni ukumenya neza ubushobozi bw’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda no kubamenyereza umwambaro w’Amavubi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko tariki 16 na 19 Ugushyingo 2022 ari bwo hazakinwa iyi mikino ibiri ya gicuti.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwerekeje muri Maroc ndetse ruhakinira imikino ibiri ya gicuti muri itatu yari iteganyijwe.

Sudan igiye gukina imikino ya gicuti n’u Rwanda

UMUSEKE.RW