AS Kigali y’abagore ishobora guterwa mpaga kubera kudahemba

Abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club, bashobora kudakina umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’abagore kubera ibirarane by’imishahara bafitiwe.

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bashobora kudakina umukino wa Bugesera WFC batarahembwa

Amezi abaye atatu asaga ane ubuyobozi bwa AS Kigali WFC budahemba abakinnyi.

Ku nshuro ya Mbere abakinnyi banze gukora imyitozo, ariko bizezwa ko bazahembwa nyuma yo gukina umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona ariko si ko byagenze.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko nyuma y’imyitozo yo ku wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, abakinnyi bakoze indi nama yabo babwira kapiteni ko ababwirira ubuyobozi ko batiteguye gukina undi mukino wa shampiyona batarahabwa umushahara w’amezi atatu bafitiwe.

Umwe yabwiye UMUSEKE ko bikabije cyane, kandi bakwiye kwitabwaho nka basaza babo.

Ati “Ntabwo turi bujye mu myitozo. Birakabije pe. Kuki twe batatwitaho nk’uko bita ku bahungu?”

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo, AS Kigali WFC izakira Bugesera WFC kuri Stade ya Kigali Saa munani z’amanywa.

Imikino ibiri iheruka, iyi kipe yose yarayitsinze ndetse abakinnyi bahawe agahimbazamusyi kayo.

Basaza babo bo bahembwe amezi abiri

UMUSEKE.RW

- Advertisement -