Cricket: U Rwanda na Kenya rurageretse mu gushaka tike y’igikombe cy’Isi

Mu mikino yo gushaka itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket ikomeje gukubana n’ihagarariye Igihugu cya Kenya.

U Rwanda na Kenya birahabwa amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi

Ni imikino iri kubera mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga Cricket giherereye i Gahanga indi ikabera ku kibuga IPRC-Kigali mu Murenge wa Kicukiro, guhera tariki 17 Ugushyingo 2022.

Mu mikino imaze gukinwa, u Rwanda na Kenya ni byo bihugu bikurikirana ku rutonde rw’agateganyo.

Ku wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa 5 mu irushanwa  ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rwa Afurika mu bagabo mu mukino wa Cricket «ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifiers Group A 2022 ».

Mu mikino 4 yari iteganyijwe, ibiri ni yo yabaye indi ntiyashobora kuba kubera imvura nyinshi yaguye.

Mu mikino yabaye,  ikipe ya Botswana yatsinze Mali mu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino kubera ikirere hemejwe ko hakinwa udupira 78 (13 Overs),   Botswana yatangiye itera agapira « Bowling » mu gihe Mali yakubitaga agapira ishaka amanota « Batting ». Mu dupira 66 (11 Overs), ikipe yakoze amanota 37 abakinnyi bayo bose basohorwa mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe ya Botswana yasabwaga amanota 38  yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 32 (5.2 Overs) ikora amanota 38 ihita yegukana intsinzi.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Saint Helena yatsinze Lesotho, mu mukino wabereye muri IPRC Kigali.

- Advertisement -

Muri uyu mukino na wo kubera ikirere hemejwe ko hakinwa udupira 90 (15 Overs), ikipe ya  Saint Helena ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 90 (15 Overs) ikora amanota 126 mu gihe abakinnyi batandatu ari bo basohowe mu kibuga (6 Wickets).

Ikipe ya Lesotho mu gice  cya kabiri yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 81 (13.3 Overs) ubwo yari imaze gukora amanota 81, abakinnyi bayo bose basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe ya Saint Helena ni yo yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 45.

Ibyavuye mu mikino y’umunsi wa Gatanu:

Botswana 38-37 Mali

Lesotho 81-126 Saint Helena

Imikino ibiri yari iteganyijwe nyuma ya saa sita guhera Saa Saba n’iminota 45 (13h45) nta bwo yabaye kubera imvura maze aho buri kipe ihabwa inota rimwe.

Iyi mikino ni uwagombaga guhuza ikipe ya Mali na Saint Helena ndetse n’uwagombaga guhuza Malawi na Seychelles.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa Gatanu, ikipe ya Kenya ni yo ikomeje kuyobora urutonde n’amanota umunani  ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota atandatu, ku mwanya wa gatatu hari Malawi n’amanota atandatu, Saint Helena iri ku mwanya wa Kane n’amanota atandatu.

Ku mwanya wa Gatanu hari ikipe ya Botswana n’amanota gatanu, Lesotho iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota ane, Seychelles ku mwanya wa karindwi n’amanota atatu  naho ku mwanya wa nyuma wa  munani hari Mali n’amanota abiri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose. Imikino izakomeza ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu aho ikipe ya Malawi izakina na  Sainte Helena i Gahanga (09h30), ikipe y’u Rwanda  ikine na Seychelles muri IPRC Kigali (09h30). Ikipe ya Botswana izakina na Kenya i Gahanga (13h45) naho  ikipe y’u Rwanda ikine na Mali muri IPRC Kigali (13h45).

Tariki 24 Ugushyingo 2022:

Malawi-Saint Helena [Gahanga-09h30]

Rwanda-Seychelles [IPRC Kigali-09h30]

Botswana-Kenya [Gahanga-13h45]

Rwanda-Mali [IPRC Kigali-13h45]

U Rwanda rwiteguye guhangana kugeza rubonye itike
Kenya irahabwa amahirwe yo kuba iya Mbere muri iri rushanwa
Saint Helena yatsinze Lesotho
Urutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa Gatanu
Abakunzi b’uyu mukino baba bihera ijisho

UMUSEKE.RW