Ferwafa yasabye imbabazi ku mvururu zatejwe n’abakinnyi b’Amavubi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa), ryasabye Abanyarwanda bose imbabazi kubera imyitwarire mibi yagaragaye ku mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudan igitego 1-0.

Ferwafa yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yaranze abakinnyi b’Amavubi

Ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), yakinnye umukino wa Kabiri wa gicuti n’Igihugu cya Sudan, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Gérard Bi Gohou.

Nyuma y’uyu mukino hahise haba imirwano yatangijwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma yo yukinirwa nabi n’abakinnyi ba Sudan.

Iyi mirwano yagaragayemo abakinnyi b’impande zombi, iza guhoshwa n’abashinzwe umutekano, ariko kurwana byo byari byabaye.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga, Ferwafa, yasabye Abanyarwanda bose imbabazi kubera imyitwarire mibi yagaragaye.

Bati “FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu (Amavubi) inshuti zacu za Sudan n’Abanyarwanda bose muri rusange, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11. 2022 kuri Stade ya Kigali.”

Iri shyirahamwe ryongeyeho ko uwagize uruhare wese muri iyi mirwano, azabihanirwa uko bikwiye.

Bati “Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.”

- Advertisement -

Nyuma ya Ferwafa, na Hakizimana Muhadjiri abicishije ku rukuta rwe Instagram, yasabye imbabazi Abanyarwanda bose ku bw’iyo myitwarire idakwiye yamugaragayeho.

Mu mukino wa gicuti ubanza wari wahuje ibi Bihugu byombi, warangiye ari ubusa ku bundi.

Gérard Bi Gohou niwe watsindiye Amavubi
Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi Abanyarwanda bose
Ferwafa yemeje ko uwabigizemo uruhare wese azabihanirwa

UMUSEKE.RW