Mu gukomeza gutera ingabo mu bitugu abakiri bato bakina umupira w’amaguru, Komiseri ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, yasuye Irerero rya Future Generation Football Center abibutsa ko Igihugu ari bo gihanze amaso.
Komite Nyobozi ya Ferwafa iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier, igitorwa yatangaje ko amaso iyahanze mu bakiri bato kuko ari bo ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego Nkusi Edmond Marie ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, akomeje ibikorwa byo kwegera amarerero atandukanye hagamijwe ubufatanye.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, uyu mukomiseri ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, yasuye Irerero rya Future Generation Football Center yitoreza muri Camp-Kigali.
Mu byo Edmond yaganirije aba bana, harimo kubibutsa ko Igihugu kibahanze amaso kandi ko bagomba kujyanisha ishuri no gukina kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego zabo.
Ibindi yabibukije, ni ukugira intego mu byo bakora byose, niba uri rutahizamu ukumva ugomba gutsinda ibitego byinshi bishoboka, niba uri myugariro ukamenya ko ugomba kugarira neza, niba uri umunyezamu ukamenya ko ugomba gucunga izamu ryawe neza.
Iri rerero ryashinzwe na Mé Safari Ibrahim ribarizwamo abana barenga 60. Risanzwe ritanga abakinnyi mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.
UMUSEKE.RW