Gahanga: FPR Inkotanyi  yamurikiye ibyagezweho abanyamuryango

Bamwe mu bagize umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko hari byinshi bagezeho birimo  ku kuba  bariyubakiye amavuriro amashuri n’ibindi bikorwaremezo.

Ibi babigaragaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 12 Ugushyingo 2022, bari mu Nteko rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ,bishimira ibyagezweho,banasuzuma ibitaragerwaho  bakabifatira umwanzuro.

Ni umuhango waranzwe no kugaragaza raporo y’ibyakozwe muri uwo Murenge,impanuro z’abayobozi batandukanye b’umuryango  ndetse n’ubutumwa bunyuze mu ikinamico.

Uwimbabazi Frorence, atuye mu Murenge wa Gahanga,Akagari ka  Nunga, akaba  umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Uyu yavuze ko yishimira ku kuba ari mu muryango wa FPR Inkotanyi,bimutera ishema kubera ibikorwa byawo.

Yagize ati”Hano mu Murenge wa Gahanga abagore twiteje imbere.Kuba muri FPR ni ishema nshingiye ku bikorwa bya yo, birivugira.Ubu ndatuye, ndakora nubwo umugabo atagira icyo yinjiza,umwana nkaba namwishyurira ishuri, ibati ryava ku nzu nkabasha kurisana.Abagore bagenzi banjye ni bakure mu mifuka bakore.”

Undi ushima uruhare rwa FPR Inkotanyi mu iterambere ry’Igihugu ni Rutayisire Emmanuel,umunyamuryango wa FPR Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Gahanga.

Rutayisie nawe ashimangira ko abikorera bari muri uyu muryango bafite uruhare runini mu kwihutisha no kujyana n’iterambere .

- Advertisement -

Yagize ati”Turishimira y’uko nk’abashoramari twafashije muri uyu Murenge wa Gahanga gukemura ikibazo cy’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko n’abagore,tubaha akazi binyuze mu nzego z’ubuyobozi ziba zatugaragarije y’uko harimo abadafte imibereho.Twishimira y’uko ishoramari ryacu ryagize uruhare mu mibereho myiza hano mu Murenge wa Gahanga.”

Yakomeje agira ati “Turiteguye cyane gukorana neza n’umuryango, gukora  neza ibikorwa biteza imbere igihugu nk’abanyamuryango, abashoramari, dufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga,Rwigema Jacque,yavuze ko hari byinshi bagezeho kandi  abanyamuryango babigizemo uruhare.

Yagize ati “FPR ni umuryango kandi abaturage bishimiye kubera ibikorwa byawo mu rwego rw’imiyoborere myiza,ubukungu,ubutabera, ari zo nkingi umuryango wubakiyeho.”

Agaruka  k’ubyo  bagezeho yagize ati”Dufite ibikorwaremezo , murebe imihanda,amashuri,amavuriro, kubakira abatishoboye,ubwisungane mu kwivuza, ubwishingizi bwa Ejo Heza,ibikorwa ni byinshi cyane byubakiye ku nkingi z’umuryango wa FPR.”

Ibikorwa birivugira…

Ubwo umuyobozi wa FPR Inkotanyi yamurikagaga raporo y’ibyakozwe n’abanyamuryango yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Gahanga harimo Gahanga,Kagasa,Karembure,Murinja,Nunga,Rwabutenge.

Ibyo bikorwa kandi byakozwe  mu Midugudu 41,amasibo 415 bikozwe n’abaturage bagera ku 44.421.

Uyu muyobozi yagaragaje kandi ko bafite bose hamwe abanyamuryango bamaze kugera mu ikoranabuhanga  “Intore Solution” ari  18036.

Amafaranga bishatsemo ubushobozi mu myaka itatu ishize, ni ukuva 2019-2022,batanga umusanzu urenge Miliyoni 40Frw.

Ku bufatanye n’uruganda AMACO PAINT, hatanzwe amafaranga 1000.000Frw,afasha abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Gahanga yagaragaje kandi ko muri uyu mwaka  bungutse abanyamuryango bashya barahiriye kwinjira mu muryango bangana 2391 .Ku bijyanye n’Ubwisungane mu kwivuza kugeze ubu  muri Gahanga bageze kuri 83%.

Ibikorwaremezo byarubatswe…

Hubatswe kandi amazu y’abatishoboye icyenda (9), amashuri atandatu (6),Poste de Sante enye(4),hakuruwe umuyoboro w’amazi ungana na kilometero ebyiri (KM2).Abana 90 basubijwe mu ishuri barimo  abari bararivuyemo. Abaturage bari mu bwishingizi bwa Ejo Heza bageze kuri 41%.

Ikindi ni uko muri uyu Murenge bishimira ko imiryango 36 yabanaga mu makimbirane yahujwe, ibana neza.Ni mu gihe kandi hubatswe  amazu 15  y’Abarokotse Jenoside  batishoboye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW