Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 20/11/2022 12:33
Inyubako y'Akarere ka Gakennke ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo

Umugabo w’imyaka 38 witwa Jean Pierre wo mu Karere ka Gakenke,arakekwaho kwica umugore we witwa Yambyariye Thacienne amuteye icyuma,bivugwa ko  amuca inyuma.Ubuyobozi bwabwiye umuseke ko bari basanzwe  bafitanye amakimbirane.

Inyubako y’Akarere ka Gakennke ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Gashenye,Akagari ka Nyacyina,Umudugudu wa Nyamure.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, NIZEYIMANA Jean Marie Vianney,yahamirije  UMUSEKE ko ibi byabaye koko ndetse ko n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’Ubugenzacyaha zahageze ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Nibyo amakuru twayamenye.Umugabo witwa jean Pierre yagiranye amakimbirane n’umugore we,amutera icyuma.Ikintu twamenye n’uko babanaga mu buryo bunyuranye n’amategeko.Batubwiye ko bari bamaze igihe gito babanye.”

Meya Nizeyimana yavuze ko bari babanye mu buryo bunyuranye n’amateko ndetse ko  bivugwa ko umwe yacaga inyuma yundi.

Yagize ati “Ni amakimbirane yo kutumvikana uburyo bw’imibanire, umwe agenda ukwe n’undi ukwe, bamwe bakavuga ko harimo no gucana inyuma ariko mu by’ukuri nta gihe bari babanye.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kutihanira kandi bakegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafite.

Yagize ati “Nta muturage uba ukwiye kwihanira.Mu gihe hari amakimbirane bagakwiye kuba bareba ubuyobozi,bukabasha gutanga  umurongo ku bitumvikanwaho aho kugira ngo umwe avutse undi ubuzima.”

Ukekwa gukora iki cyaha yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranywe .Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku bitaro bya NEMBA kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

TUYISHIMIRE RAYMOND 20/11/2022 12:38 20/11/2022 12:33
Inkuru ibanza Gen Muhoozi yasabye M23 kumvira Uhuru na Perezida Kagame
Inkuru ikurikira M23 na FARDC bararwanira kugenzura Kibumba
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
21/09/2023 7:48

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?