Gatsibo: Abajura bagiye kwiba muri Kiliziya

Abajura bitwikiriye ijoro bica inzugi za Kiliziya Gatolika ya Santarali ya Gakenke muri Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, biba ibirimo inkongoro ya Padiri n’amafaranga ibihumbi 52 Frw.

Santarali Gakenke yigabijwe n’abajura biba n’inkongoro ya Padiri

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa 02 Ugushyingo 2022, Umurenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Umurehe, ubwo aba bajura bicaga inzugi z’iyi kiliziya, abantu bihitiraga bakaza kubibona mu rukerere n’umuzamu atamenye ibyo aribyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Vestine Yankulije yahamirije UMUSEKE iby’ubu bujura ndetse avuga ko umuzamu w’iyi Kiliziya yamaze gutabwa muri yombi akekwaho kuba inyuma y’ubu bujura.

Yagize ati “Ubujura bwabaye mu masaha y’ijoro, bwabonywe n’abantu mu rukerera bajya mu mirimo yabo, babona urugi rurakinguye bahamagara umuzamu batik o hakinguye aho ni amahoro, bagezemo basanga bibye ibintu bitandukanye.”

Mu bintu byibwe muri iyi Santarali ya Gakenke harimo inkongoro ya Padiri n’agasahane kayo, ibihumbi 52Frw, inyungururamajwi (Mixeur) ebyiri, indangururamajwi eshanu harimo ebyiri zidafite imigozi, insakazamajwi (Speaker) ebyiri n’imigozi yazo, ndetse n’izindi nsinga bakoreshaga bajyana umuriro kure.

Ibi byose bikaba bifite agaciro ka amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (Frw 1,300,000).

Umuzamu wacungaga umutekano wa Santarali Gakenke witwa Mwizerwa Phocas yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo hakorwe iperereza niba ntaho yaba ahuriye n’ubu bujura.

Yankurije Vestine uyobora uyu Murenge wa Kiramuruzi yavuze ko aka gace ari ahantu haba urujya n’uruza rw’abantu ku buryo hatabura abajuru ndetse hari nabob agenda bafata bagafungwa, aha akaba ariho ahera asaba abaturage kurushaho gucunga umutekano w’ibyabo.

Abanyamadini nabo yabibukije ko badakwiye guterera iyo, ahubwo bagakurikirana abazamu babo, dore ko muri uyu Murenge urundi rusengero rw’itorero rya ADEPR naryo urusengero rwabo rwibwe n’abantu batamenyekanye batoboye uru rusengero.

- Advertisement -

Yibutsa kandi urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, aho gushaka kurya batakoze kuko mu bagiye bafatirwa muri ibi bikorwa biganjemo urubyiruko rufite imbaraga zo gukora.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW