Hamida wakundanye na Rwatubyaye yitabye Imana

Umukobwa uheruka kwemeza ko ari mu rukundo na Rwatubyaye Abdoul ukinira Rayon Sports, Hamida yitabye Imana azize uburwayi.

Hamida yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi

Ni inkuru mbi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko byemejwe n’umuvandimwe wa Hamida wari umurwaje mu gihugu cya Indonesia.

Abinyujije mu butumwa bwa Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yemeje ko byarangiye Hamida atakiri mu mubiri.

Ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu munsengere.”

Mu minsi ishize Nyakwigendera yari aherutse kuvuga ko arembye bikomeye cyane, ndetse ko yari yitangarije ko atabasha no gutambuka.

Mu magambo yakoresheje icyo gihe yagaragaje ko atorohewe.

Yagize ati “Abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) na Infenction y’ibihaha.”

Rwatubyaye Abdul na Hamida batangiye kuvugwa mu rukundo muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo.

Mu 2020, aba bombi bashimangiye ko bakundana urutavangiye, ndetse bitanaga umugore n’umugabo.

- Advertisement -

Gusa mu minsi ishize, Abdoul Rwatubyaye yatangaje ko atakiri mu rukundo n’uyu mugore.
UMUSEKE.RW