Ibyihariye kuri Frappart, umugore wa mbere uzayobora umukino w’igikombe cy’Isi mu bagabo

Umufaransakazi w’imyaka 38, Stephanie Frappart yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere mu mateka usifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo nk’umusifuzi mukuru mu kibuga hagati.

Stephanie Frappart aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cy’Isi mu kibuga hagati

Stephanie Frappart agomba kuyobora umukino wa nyuma mu itsinda E uzahuza u Budage na Costa Rica kuwa 1 Ukuboza 2022, kuri sitade ya Al Bayt Stadium.

Ni umukino agomba gufashwamo n’abandi bagore babiri Neuza Back na Karen Diaz.

Umufaransakazi Stephanie Frappart mbere y’uko asifura uyu mukino w’ishiraniro w’u Budage na Costa Rica, yavuze ko abizi neza ko igikombe cy’Isi mu bagabo ariryo rushanwa rya mbere ku isi, ndetse azi neza ko ari umusifuzi mwiza.

Ati “Igikombe cy’Isi mu bagabo niryo rushanwa ry’ingenzi mu mikino ku isi, Ni njye musifuzi mwiza mu Bufaransa no mu Burayi, rero nzi uburyo mba ngomba kubikoramo.”

Umuyobozi wa komite y’abasifuzi muri FIFA, Pierlugi Collina, yavuze ko kuba abagore batatu barahawe kuyobora umukino atari uko ari abagore ahubwo ari abasifuzi beza.

Yagize ati “Ntabwo batoranyijwe kubera ko ari abagore, ahubwo ni abasifuzi ba FIFA. Bashobora kuyobora umukino uwo ariwo wose.”

Stephanie Frappart w’imyaka 38 si ubwa mbere akoze amateka yo gusifura umukino ukomeye muri ruhago y’abagabo, kuko yabaye umugore wa mbere wasifuye umukino muri shampiyona y’u Bufaransa League 1 ndetse na UEFA Champions League.

Stephanie Frappart yabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA kuva mu 2009, ku myaka 13 nibwo yatangiye gusifura, ku myaka 18 yasifuraga imikino y’abatarengeje imyaka 19.

- Advertisement -

Mu 2011 nibwo yatangiye gusifura icyiciro cya gatatu mu bagabo iwabo mu Bufaransa, mu 2014 asifura icyiciro cya kabiri, nabwo aba yanditse amateka yo kuba umugore ubikoze. Yari mu basifuzi basifuye igikombe cy’Isi cy’abagore mu 2015 cyabereye muri Canada.

Yambitswe imidari inyuranye nk’umusifuzi mwiza w’umugore ku Isi nko mu 2019, 2020 na 2021.

Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar cyabaye igikombe cy’Isi cya mbere cyagaragayemo abasifuzi b’abagore bwa mbere mu mateka kuva cyatangira.

Muri iki gikombe harimo n’umunyarwandakazi Mukansanga Salma, wabaye umusifuzi wa kane ku mukino u Bufaransa bwakinnye na Australia, ndetse agomba kuba anasifura kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, umukino w’ u Bufaransa na Tunisia.

Stephanie Frappart yabaye umugore wa mbere wasiuye UEFA Champions League y’abagabo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW