Imikino y’abakozi: ARPST yatangaje ingengabihe ya Super Coupe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryamaze kumenyesha ibigo uko bizakina imikino itangira umwaka w’imikino 2022/2023 [Super Coupe 2022].

Ibigo byabaye ibya mbere bigiye gukina Super Coupe

Ni imikino izabanzirizwa n’umukino wa nyuma utarakiniwe igihe kubera ko IPRC-Kigali yari yafunzwe, kandi icyo kigo cyageze ku mukino wa nyuma muri Basketball Catégorie B.

Uwo mukino uzakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo i Masoro mu kigo cya STECOL 15h30. Uzahuza IPRC-Kigali na Primature.

Ikipe izegukana igikombe muri izi zombi, izahita yerekeza muri Super Cup 2022.

Iyi Super Coupe igiye gukinwa bwa Mbere muri shampiyona y’abakozi, izakinwa n’amakipe yabaye aya mbere muri buri Cyiciro, yaba mu byigo bya Leta n’ibyigenga.

Gahunda y’uko indi mikino ya Super Coupe 2022 izakinwa.

Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza:

Football:

RBC vs RISA

- Advertisement -

Basketball:

Rwandair vs Primature/IPRC-Kigali

Volleyball:

WASAC vs Primature

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza (Finals):

Football:

RBC/RISA vs BK

Basketball:

Rwandair/Primature/IPRC-Kigali vs STECOL

Volleyball:

WASAC/Primature vs BK

RBC na Rwandair zigiye kongera guhura
Rwandair BBC yegukanye igikombe cya Basketball muri Catégorie A
STECOL yo izategereza hagati ya Rwandair/Primature/IPRC-Kigali

UMUSEKE.RW