Imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Congo yafatiwe ibyemezo bikakaye

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basabye imitwe yose ibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira hasi intwaro ndetse imitwe yose iva mu bindi bihugu ikamburwa intwaro kandi ikanirukanwa.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC basabye ko imitwe icumbikiwe muri Congo yirukanwa

Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro by’amahoro byabaye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya, bihuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwayo.

Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC imbonankubone no ku ikoranabuhanga, ubwo bafunguraga icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bya Nairobi bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, mu byo bemeranyijwe harimo ko imitwe yose iva mu bindi bihugu ibarizwa muri iki gihugu yamburwa intwaro ikanirukanwa.

Umwanzuro wa Kane ugira uti “Imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu Burazirazuba bwa DR Congo irasabwa gushyira intwaro hasi, ikitabira inzira y’ibiganiro by’amahoro. Abayobozi bashimangiye kandi ko hakenewe mu buryo bwihuse  kwambura intwaro no gucyura imitwe yose yitwaje intwaro yo mu bihugu by’amahanga ibarizwa ku butaka bwa DR Congo.”

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba bagaragaje ko inzira yonyine yo gushaka umutekano n’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo ari inzira y’ibiganiro.

Basabye ko imyanzuro yagiye ifatwa mu bihe binyuranye yashyirwa mu bikorwa, harimo nk’iyavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu bya EAC muri Nyakanga uyu mwaka, iyafatiwe Sharm El Sheikh mu Misiri ndetse n’iyafatiwe mu biganiro byabereye Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Basabye kandi ko hakorwa ibishoboka amahoro akagarurwa mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego gusubizwa mu byabo no gucyura impunzi n’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, aha ariho bahera bahamagarira imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bya EAC gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibizava mu biganiro bya Nairobi.

Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi akaba yashimiwe umuhate we mugushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa Congo, ni mu gihe imitwe yitwaje intwaro yasabwe kubyaza amahirwe ibi biganiro by’amahoro bya Nairobi.

Umuhuza w’ibi biganiro by’amahoro bya Nairobi, Uhuru Kenyatta yashimiwe uruhare rwe n’uburyo akomeje kwitanga mu rugendo rwo gushakira amahoro n’umutekano urambye u Burasirazuba bwa Congo, ndetse bamwizeza ubufasha bwose bushoboka.

- Advertisement -

Ibi biganiro bya Nairobi byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Perezida w’u Burundi akaba n’umuyobozi wa EAC, Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto ndetse n’abandi babyitabiriye ku ikoranabuhanga barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Harimo kandi abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwa Congo uretse M23 itaratumiwe muri ibi biganiro, sosiyete sivile n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga nk’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibiganiro by’amahoro bya Nairobi byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW