Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo birimo gusaba inyeshyamba za FDLR kurambika intwaro hasi.
Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama igamije kunga u Rwanda na Congo, ndetse ikaba yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame, birimo gusaba imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi gutaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.
Ku murongo wa munani w’itangazo ryasohotse harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.
Undi mwanzuro kuri iyo ngingo ya 8, uvuga ko hagomba kubahirizwa ibyemezo byo mu nama z’Abakuru b’ibihugu bya EAC, zabaye ku wa 21 Mata, na 20 Kamena, 2022 mu nzira y’ibiganiro bya Nairobi, ndetse n’ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola tariki 06 Nyakanga, 2022, ndetse n’ibyemezo byafashwe n’abakuriye ingabo z’ibihugu by’akarere mu nama yabereye i Bujumbura tariki 08 Ugushyingo, 2022.
Umurongo wa kane kuri uyu mwanzuro wa 8, usaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.
Gushyiraho agace k’umutekano (zone tempo) hagati ya M23 na FARDC kakagenzurwa n’ingabo z’Akarere, n’urwego ngenzuzi kandi uyu ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe mu nama y’abakuriye ingabo yabereye i Bujumbura.
Abakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro wo kwaka intwaro M23, abagize uyu mutwe bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi ndetse na MONUSCO.
Hasabwe abakuru b’ingabo z’Akarere na FARDC kwiga inzira byacamo kugira ngo M23 abayigize bamburwe intwaro, bashyirwe mu kigo kimwe, ibyo bisubizo bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’ibihugu itaha.
Umwanzuro wa 7 mu byemezo byafashwe, uvuga ko imitwe ya FDLR-FOCA, RED-TABARA, ADF (uvuga ko urwanya Uganda), n’indi mitwe yitwara gisirikare “igomba guhita ishyira intwaro hasi, ndetse igataha mu bihugu ikomokamo nk’uko biri mu myanzuro yafatiwe i Nairobi, bikagirwamo uruhare na MONUSCO, urwego ngenzuzi, n’ingabo z’akarere za EAC.
- Advertisement -
Inama y’Abakuru b’ibihugu yasabye ko habaho gucyura impunzi z’Abanye-congo zahungiye mu Rwanda no muri Uganda, ndetse abakuwe mu byabo n’intambara na bo bagataha.
Byemejwe ko inama y’abakuru b’ibihugu nk’iyi izakurikiraho izabera i Bujumbura mu Burundi.
Abakuru b’ibihugu basabye ko hakomeza ibiganiro hagati ya Congo n’imitwe iyirwanya, ndetse Congo n’u Rwanda na byo bigakomeza ibiganiro mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo, ndetse bigakurikiza imyanzuro yaba iy’i Nairobi n’ibyemezo by’i Luanda.
U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola
UMUSEKE.RW