Ingabo za Kenya zageze i Goma muri misiyo y’injyanamuntu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo za Kenya ku kibuga cy'indege cya Goma mu burasirazuba bwa Congo

Ingabo za Kenya ziherutse guhabwa amabwiriza na Perezida William Ruto, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 zageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu rwego rwo kujya gufasha FARDC n’imitwe bafatanyije gutsinda uruhenu umutwe wa M23.

Ingabo za Kenya ku kibuga cy’indege cya Goma mu burasirazuba bwa Congo

Izi ngabo za Kenya zifite ubutumwa bwo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Misiyo ya mbere zahawe ni ugufasha igisirikare cya Congo kwigaranzura umutwe wa M23 wabambuye igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru kuva muri Kamena uyu mwaka.

Izi ngabo 1000 ngabo zinjiye muri Congo k’ubusabe bw’abakuru b’ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo yahuraga n’iyo batayo mbere y’uko yoherezwa muri Congo, Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko imitwe yitwaje intwaro n’abandi yise “abakozi b’iterabwoba” badashobora kwemererwa kubuza Akarere kugera ku iterambere.

Batayo y’Ingabo za Kenya zisanze muri Congo iz’u Burundi zimaze igihe muri Kivu y’Amajyepfo n’ubwo hari amakuru avuga ko zigomba kuzamuka gutanga umusada mu guhangana na M23.

Hari n’iza Uganda zimaze igihe mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, gusa  mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu zinjiye mu bikorwa byo gufasha FARDC guhangana na M23 n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko n’iza Sudani y’Epfo zidafite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo zigomba kujya kugarura amahoro muri Congo.

Mu basirikare ba EAC biyambajwe ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro muri Congo irangajwe imbere na M23 ntibarimo Ingabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

Izi ngabo za Kenya zizaba zifite icyicaro mu Mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru ari nayo imazemo igihe imirwano hagati ya Leta na M23.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko udatinya ingabo z’akarere ko icyo wifuza ari ibiganiro, uvuga ko n’uterwa n’izi ngabo uzirwanaho.

Muri RD Congo hasanzwe ingabo za ONU zihamaze imyaka 20 mu butumwa bwo gufasha kugarura amahoro yabaye ndanze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW