Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS zambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi keza zikora.
Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Juba, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 ugushyingo 2022, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt1.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Nicolas Harrison akaba ariwe wambitse ingabo z’u Rwanda iyi midari y’ishimwe, aho yabashimiye ku kazi gakomeye bakora ko kubungabunga umutekano no kurinda abaturage ba Sudani y’Epfo.
Nicolas Harrison, akaba yabashimiye ku bw’ikinyabupfura kibaranga mu kazi kabo n’uburyo batihanganira ihohotera iryo ari ryo ryose.
Ati “Mukorana umurava akazi kanyu ndetse mukarangwa n’ikinyabupfura kandi ntimwihanganira ihohotera iryo ari ryo ryose n’irishingiye ku gitsina.”
Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kubambika iyi midari, iki ni ikimenyetso cy’uburyo Umunyamabanga Mukuru wa LONI n’abanya-Sudani y’Epfo batewe ishema n’akazi mukora.”
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt1, Lt Col Emmanuel Shyaka yavuze ko iyi midari bambitswe ibongereye umurava ku kazi kabo kandi igihugu kizakomeza gutanga abasirikare batanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe aba basirikare b’u Rwanda, wari wanitabiriwe n’abagaba b’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, barimo Lt Gen Mohan Subramanian.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo na polisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu birimo Sudani y’Epfo na Centrafrique.
- Advertisement -
Muri Gicurasi 2021 rwari ku mwanya wa gatanu mu bihugu 121 n’ingabo zirenga 5,332 harimo abagabo 4,784 n’abagore 547.
Mu bihugu ingabo na polisi y’u Rwanda bakoreramo ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, abaturage babavuga imyato kubera ubudasa bubaranga harimo ubumuntu, ibikorwa by’iterambere, ubuvuzi no gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo biciye mu gukora umuganda.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW