Kagame yaganiriye na Embaló ushaka kumvikanisha u Rwanda na Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau n'intumwa bari kumwe bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye

Kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau, uyu aragenzwa no gushaka ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo.

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau n’intumwa bari kumwe bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baganiriye ibyo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau, ndetse n’ibibazo birebana n’umutekano mu karere.

Umaro Sissoco Embaló ku wa Gatandatu yari i Kinshasa aho yahuye na Perezida Félix Tshisekedi.

Perezida wa Guinea-Bissau unayoboye Umuryango wa CEDEAO, mu gihe kigera ku isaha we n’intumwa yari ayoboye baganiriye na Perezida Tshisekedi ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Umaro Sissoco Embaló ni undi Perezida ushaka guhuza u Rwanda na Congo, urugendo rwe rukurikiye urwa Perezida wa Angola, Joao Lourenço, na we muri iki cyumweru wageze mu Rwanda ndetse akajya no muri Congo mu rwego rwo gushakisha ibisubizo by’umubano utameze neza hagati y’ibi bihugu.

Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo by’umutekano w’akarere
Umaro Sissoco Embaló ku wa Gatandatu yari i Kinshasa aho yahuye na Perezida Félix Tshisekedi
Perezida Félix Tshisekedi aganira n’intumwa zari kumwe na Perezida Umaro Sissoco Embaló

UMUSEKE.RW