Kayonza: Inka zirindwi z’umuturage zakubiswe n’inkuba

Inkuba yishe inka 7 mu mvura yaraye iguye mu Murenge wa Ndego muri Kayonza.

Inkuba yishe inka zirindwi z’umuturage

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kagoma, Akagari ka Isangano, Umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude yahamirije UMUSEKE aya makuru ko izi nka zakubiswe n’inkuba ubwo hagwaga imvura itari nyinshi.

Ati “Ejo ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba haguye imvura itari nyinshi, umugabo rero yari afite urwuri mu Mudugudu wa Kagoma, ubwo inka ze zigera kuri zirindwi inkuba irazikubita zirapfa.”

Inka inkuba yakubise ni iza Murenzi Theogene wari usanzwe afite urwuri rurimo inka zirenga 20, gusa nta bwishingizi bw’amatungo yari afite bwamufasha gushumbushwa mu gihe ahuye n’impanuka.

Aha niho, Bizimana Claude uyobora umurenge wa Ndego yahereye asaba aborozi gushyira inka zabo mu bwishingizi bw’amatungo kuko leta yashyizemo na nkunganire.

Yagize ati “Aha usanga bigoranye kuko umuturage nta bwishingizi bw’amatungo yari afite, abaturage bakwiye kujya mu bwishingizi kuko leta yashyizeho nkunganire, aha dufite ingero z’abaturage bahuye n’impanuka inka zabo zikishyurwa. Ikiza cyo ntaho wagihungira iyo cyaje ariko ufite ubwishingizi ntabwo wagwa mu bihombo.”

Bizimana Claude yavuze ko bari kuganira n’abandi borzoi bagenze be, ngo harebwe uko bamushumbusha nubwo ntabwishingiziyari afite.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -