Kenya irohereza batayo y’ingabo zidasanzwe kujya guhashya M23

Perezida wa Kenya William Ruto yasinye itegeko ryemerera ingabo za Kenya [KDF] kwinjira ku mugaragaro ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kujya gufasha FARDC guhangana n’inyeshyamba zirimo M23 yazengereje Leta.

Ingabo za Kenya ziroherezwa muri Congo guhangana na M23

Abasirikare ba Kenya baroherezwa muri Congo kuri uyu wa gatatu saa mbili n’igice za mu gitondo mu murwa mukuru Nairobi.

Bagiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zizafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Zahawe kandi misiyo yo gufasha gutsinda umutwe wa M23 ukomeje gukubita umusubirizo ingabo za Leta ya Congo.

Ni misiyo y’injyanamuntu kuko M23 ivuga ko uzayishozaho urugamba izamurwanya nta kujenjeka. Isaba ibiganiro by’amahoro bitanyuze ku mututu w’imbunda.

Twabibutsa ko izi ngabo za Kenya zigiye muri Congo nyuma y’iminsi bitangajwe ko hari izari zoherejweyo mbere zasubiye muri Kenya mu buryo bwa rwihishwa.

Amakuru avuga ko zimwe ibyo kurya kubera ko zatangaje ko zitazanywe no guhangana na M23 ko misiyo yazo kwari ukujya hagati y’abarwana.

Ibi bihabanye n’izoherezwa uyu munsi kuko zigomba kujya ku murongo w’urugamba gufasha FARDC ikubitwa amanywa n’ijoro na M23 ya Gen Sultan Makenga.

Ingabo za Kenya zibaye iza kabiri zigiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro nyuma y’iz’u Burundi, zose zigamije gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

- Advertisement -

Igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere cyatanzwe kinemezwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Iki cyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri Congo ntikireba u Rwanda kuko rushinjwa kuba nyirabayazana w’intambara umutwe wa M23 wagabye kuri Leta ya Perezida Tshisekedi.

U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na RDC rugasaba ko haba inzira y’ibiganiro bigamije amahoro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW