Mukansanga Salma azaba ari mu bazasifurira u Bufaransa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Rwandan referee Salima Mukansanga shows a yellow card during the Group B Africa Cup of Nations (CAN) 2021 football match between Zimbabwe and Guinea at Stade Ahmadou Ahidjo in Yaounde on January 18, 2022. (Photo by Kenzo Tribouillard / AFP) (Photo by KENZO TRIBOUILLARD/AFP via Getty Images)

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda uri mu bazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi, Mukansanga Salma, azaba ari mu basifuzi bane bazayobora umukino uzahuza u Bufaransa na Australie.

Mukansanga Salma azatangirira ku mukino w’u Bufaransa na Australie

Ni umukino uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, uzabera kuri Stade Al Janoub Saa tatu z’ijoro.

Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bane bose bakomoka ku mugabane wa Afurika, bazaba bayobowe na Victor Gomes uzaba ari hagati mu kibuga, akazungirizwa na Zakhele Siwela bakomoka mu gihugu kimwe na Souru Phatsoane ukomoka muri Lesotho, mu gihe Mukansanga Salma azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Mukansanga yabaye umusifuzi wa Mbere w’umugore ku mugabane wa Afurika, ubashije gusifura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Abandi bagore bazasifura iki gikombe cy’Isi hagati nk’abasifuzi bo hagati, ni Stéphanie Frappart ukomoka mu Bufaransa na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani.

Mukansanga yasifuye andi marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika cy’abagabo giheruka kubera mu gihugu cya Cameroun.

UMUSEKE.RW