Mukura VS yagarutse kuri Stade ya Huye

Ikipe ya Mukura VS yari imaze igihe itemerewe kwakirira imikino yayo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuko yari iri gusanwa, ubu irishimira ko yagarutse mu rugo.

Mukura VS yishimiye gusubira kuri Stade ya Huye

Nyuma y’igihe kitari gito ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs itazi uko stade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye imeze yongeye kwemererwa kuhakirira imikino yayo muri shampiyona. Ni ubwa mbere iyi kipe igiye kuhakinira umukino wayo kuva iyi stade yavugururwa ikemerwa n’Impuzamashyirahamwe ku mugabane wa Afurika[CAF].

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo Mukura yashyizeho ifoto igaragaza abakinnyi bayo bakoze uruziga iyiherekeresha amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza agira ati “Back at home Huye Stadium” bishatse kuvuga ngo “Twagarutse mu rugo kuri stade ya Huye.”

Amakuru umuseke wamenye n’uko iyi kipe izahera kuri Rutsiro FC iyihakirira ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo, 2022. Bongeye kwemererwa kwakirira kuri iyi stade nyuma y’uko bari barayimwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru [FERWAFA] mu bisobanuro bahawe n’uko ngo yari yo stade yonyine yemerewe gukinirwaho imikino Nyafurika mu gihugu.

Yari yemerewe gukinirwaho n’amakipe yari ari mu mikino Nyafurika nk’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi makuru mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere[CHAN] n’abato bari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika[CAN] cy’abatarengeje imyaka 23.

Si amakipe y’igihugu gusa yahakiniraga imikino yayo kuko n’amakipe nka APR FC yahakiniraga imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwabo [Caf Champions League] na AS Kigali yahakiniraga imikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo[Caf Confederation Cup].

Mukura yongeye gusubira kuri stade yita imbehe yayo nyuma yo kumara igihe kitari gito itazi gutsindira mu rugo uko bisa. Kuva ikipe ya Mukura yatangira gukinira imikino yo mu rugo kuri stade ya Kamena yari itarahatsindira umukino numwe yahakiriye.

Mukura VS&L iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 9 mu gihe Rutsiro FC bazahura yo iri ku mwanya cumi na rimwe n’amanota 8. Bazaba bakina umukino w’umunsi wa cyenda.

Mukura VS izakirira umukino wayo kuri stade mpuzamahanga ya Huye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

- Advertisement -