Binyuze mu Muryango uharanira Ubumwe n’Ubwjyunge no kubungabunga ibidukikije [ Global Initiative environment and reconciliation], uru rubyiruko ruvuga ko inyigisho rwahawe zibafasha kwibonamo Ubunyarwanda kuruta kwitwa abatutsi, abahutu cyangwa abatwa nkuko byahoze mu myaka yashize Ubumwe n’ubwiyunge butaraza.
Usibye kurandura iyo ngengabitekerezo ishingiye ku moko, bafasha ababyeyi babo gukira ibikomere ndetse no gukuramo ipfunwe u bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse bagatinyura abasigajwe inyuma n’amateka ko ari abanyarwanda.
Bonane Martin umwe mu rubyiruko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati “Intambwe tumaze gutera ni nziza kuko duhura kabiri mu kwezi tukaganira ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’izindi gahunda zo kwiteza imbere dukusanyije imisanzu.”
Bonane Martin avuga ko bitarangirira mu biganiro gusa ahubwo borozanya amatungo magufi.
Karigirwa Marie Chantal ukomoka mu Miryango yagize uruhare muri Jenoside, avuga ko mbere yuko batangiza ayo matsinda y’ubumwe n’Ubwiyunge, yumvaga ipfunwe ryo kwicarana n’abarokotse Jenoside cyangwa abitwaga Abatutsi mbere.
Ati “Umubyeyi wanjye yahoze ari Konseye wa Segiteri mbere ya Jenoside, bavugaga uruhare rwe muri Jenoside bikantera ipfunwe, ubu iki kibazo cyararangiye.”
Karigirwa avuga ko we na Bonane aribo bagize igitekerezo cyo kwihuriza hamwe maze batangiza iryo tsinda, abandi baza babasanga.
Umuyobozi w’Umuryango GER mu Rwanda, Musore Innocent avuga ko bashimira ibikorwa by’uru rubyiruko kuko bibafasha kubwirana amateka bakaba n’ikiraro gihuza ababyeyi bafite ibikomere n’ipfunwe kubikira.
- Advertisement -
Ati “Kuva batangira bamaze gufasha ababyeyi gusaba no gutanga imbabazi uwo ni umusanzu ukomeye urubyiruko rutanga.”
Musore avuga ko bamaze kurenga amateka kandi bakaba barimo guteza imbere ibirebana n’ubukungu kuko hari ibikorwa by’iterambere bibahuza.
Uyu Muryango uharanira ubumwe n’ubwiyunge no kubungabunga Ibidukikije, mu Karere ka Musanze ukorera mu Murenge wa Shingiro, Gataraga ndetse n’uwa Busogo.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Musanze