Musanze: Urubyiruko rurasabwa komora ibikomere ababyeyi batewe na Jenoside

MUSANZE: Urubyiruko rukomoka ku Miryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare ndetse n’abo mu Miryango yasigajwe n’amateka, bahamya ko bafasha ababyeyi babo gukira ibikomere batewe n’amateka mabi harimo n’aya Jenoside.
Iyo baganira basoza bakusanya imisanzu yo kugura amatungo magufi kugira ngo bivane mu bukene

Binyuze mu Muryango  uharanira Ubumwe n’Ubwjyunge no kubungabunga ibidukikije [ Global Initiative  environment and  reconciliation], uru rubyiruko ruvuga ko inyigisho rwahawe zibafasha kwibonamo Ubunyarwanda kuruta kwitwa abatutsi, abahutu cyangwa abatwa nkuko byahoze mu myaka yashize Ubumwe n’ubwiyunge butaraza.

Usibye kurandura iyo ngengabitekerezo ishingiye ku moko, bafasha ababyeyi babo gukira ibikomere ndetse no  gukuramo ipfunwe  u bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse bagatinyura abasigajwe inyuma n’amateka ko ari abanyarwanda.

Bonane Martin umwe mu rubyiruko warokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi ati “Intambwe tumaze gutera ni nziza kuko duhura kabiri mu kwezi tukaganira ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’izindi gahunda zo kwiteza imbere dukusanyije imisanzu.”

Bonane Martin avuga ko bitarangirira mu biganiro gusa ahubwo borozanya amatungo magufi.

Karigirwa Marie Chantal ukomoka mu Miryango yagize uruhare muri Jenoside, avuga ko mbere yuko batangiza  ayo matsinda y’ubumwe n’Ubwiyunge, yumvaga ipfunwe ryo kwicarana n’abarokotse Jenoside cyangwa abitwaga Abatutsi mbere.

Ati “Umubyeyi wanjye yahoze ari Konseye wa Segiteri mbere ya Jenoside, bavugaga uruhare rwe muri Jenoside bikantera ipfunwe, ubu iki kibazo cyararangiye.”

Karigirwa avuga ko we na  Bonane aribo bagize igitekerezo cyo kwihuriza hamwe maze batangiza iryo tsinda, abandi baza babasanga.

Umuyobozi w’Umuryango GER mu Rwanda, Musore Innocent avuga ko bashimira ibikorwa by’uru rubyiruko kuko bibafasha kubwirana amateka bakaba n’ikiraro gihuza ababyeyi bafite ibikomere n’ipfunwe kubikira.

- Advertisement -

Ati “Kuva batangira bamaze gufasha ababyeyi gusaba no gutanga imbabazi uwo ni umusanzu ukomeye urubyiruko rutanga.”

Musore avuga ko bamaze kurenga amateka kandi bakaba barimo guteza imbere ibirebana n’ubukungu kuko hari ibikorwa by’iterambere bibahuza.

Uyu Muryango uharanira ubumwe n’ubwiyunge no kubungabunga Ibidukikije, mu Karere ka Musanze ukorera mu Murenge wa Shingiro, Gataraga ndetse n’uwa Busogo.

Bavuga ko amatsinda bashyizeho abafasha kwibonamo Ndi Umunyarwanda no komora ibikomere ababyeyi babo bafite

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Musanze