NATO yamaganye u Burusiya bwangije amashanyarazi ya Ukraine

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg yemereye ubufasha burimo intwaro Ukraine, nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu z’amashanyarazi kandi bari mu gihe cy’ubukonje.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg yijeje ubufasha burimo intwaro Ukraine

Jens Stoltenberg yashinjije u Burusiya gukoresha igihe cy’ubukonje nk’imwe mu ntwaro y’intambara mu rugamba bahanganyemo na Ukraine, maze asaba ibihugu bigize NATO gutanga ubufasha bushoboka bw’intwaro n’ibikoresho byo kwifashisha gusubizaho amashanyarazi.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko bimwe mu bikorwaremezo by’amashanyarazi muri Ukraine byangijwe n’ibitero by’u Burusiya, ibintu byasize miliyoni z’abaturage zidafite amazi n’amashanyarazi kandi ubukonje buri munsi ya zero.

Kuri uyu wa Kabiri, ubwo inama y’Abaminisitiri b’ibihugu biri muri NATO yateraniraga muri Romani, bashimangiye ko Ukraine ntakabuza izinjira muri NATO, Stoltenberg yagize ati “Imiryango ya NATO irafunguye, u Burusiya ntabubasha bufite ku bihugu bijya muri NATO.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dymtro Kuleba yasabye NATO ko yabaha ubufasha bw’intwaro vuba na bwangu ndetse bakabashakira “transfo na za generetor” zo kubasha guha amashanyarazi abaturage bari mu bukonje bukabije.

Nubwo Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg yijeje ubufasha Ukraine, umunyamakuru wa Aljazeera uri muri Romania yavuze ko ibihugu byose bigize NATO bitarimo byemera umwanzuro wo gushyigikira Ukraine cyane cyane ubufasha bwa gisirikare.

Uretse ubu bufasha bwa NATO, u Budage kuri uyu wa Kabiri bwemereye Ukraine imfashanyo ya moteri zitanga amashanyarazi zisaga 350, ndetse n’amafaranga agera kuri miliyonni 58 z’amadorali yo kwifashisha gusana ibikorwaremezo by’amashanyarazi byangijwe n’ibitero by’u Burusiya.

Muri Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwashoje intambara yeruye kuri Ukraine, ni nyuma yo kugaragaza ko iki gihugu cyashakaga kwiyunga ku bindi bihugu biri muri NATO. Iyi ntambara ikaba kwangiza byinshi muri iki gihugu birimo ibikorwaremezo.

Ivomo: Aljazeera

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW