Ndayishimiye i Nairobi mu biganiro bishakira amahoro Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yari ku kibuga cy'indege agiye i Nairobi

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, yafashe indege imwerekeza i Nairobi mu biganiro bigamije gushakira amahoro Congo.

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yari ku kibuga cy’indege agiye i Nairobi

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byavuze ko Evariste Ndayishimiye yamaze kwerekeza muri Kenya, mu biganiro bitegerejwe kuri uyu wa Mbere.

Ni ibiganiro bya gatatu bihuza Abanye-congo batandukanye barimo imitwe yitwaje intwaro, abayobozi b’abaturage (chefs coutumiers), imiryango itari iya Leta, bakaganira n’Abayobozi ba Leta ya Congo.

Umutwe wa M23 umaze iminsi wotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo mu burasirazuba ntabwo wohereje intuma i Nairobi.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro wagirana n’umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba, mu gihe utaremera kurekura uduce wafashe.

Perezida Ndayishimiye asezera abamuherekeje

Urubuga rushyigiye M23, rwa Twitter, y’uwisiye “Général Sultan MAKENGA notre espoir,” ruvuga ko inyeshyamba za M23 nyuma yo gufata agace ka Kitshanga, na Masisi, ubu zizengurutse ahitwa Sake.

M23 yafashe uduce turimo Bunagana, Kiwanja, Katwiguru, Ishasha, Kibumba, Rutshuru, n’ahandi, ikavuga ko igihe ingabo za Leta, FARDC zayigabaho ibitero izirwanaho.

Ku wa Gatandatu ikiciro cya gatatu cy’ingabo za Kenya cyageze muri Congo, i Goma mu rwego rw’ingabo z’Akarere zizakoreshwa mu kujya hagati y’ingabo za Congo n’abarwanya Leta kugira ngo inzira y’ibiganiro ikomeze, ndetse zikazanagira uruhare mu kwambura intwaro inyeshyamba.

Abandi basirikare ba Kenya bageze i Goma ku wa Gatandatu

- Advertisement -

UMUSEKE.RW