Ntabwo turi Abajura – Kagame avuga ku byo kwiba umutungo wa Congo

Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame ,yavuze ko uRwanda atari insina ngufi yo gucaho amakoma, atangaza ko rubyaza umusaruro mutungo w’igihugu  cyarwo  bityo ko rutakwiba amabuye y’agaciro ya Congo.

Perezida Kagame yagaragaje ko uRwanda rutakwiba umutungo wa Congo

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma bahawe kuyobora Minisiteri y’Ubuzima, barimo Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yabanje gushimira abinjiye muri guverinoma ndetse n’abayikoramo ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Mu ijambo rye ryafashe hafi isaha, yikije cyane ku mubano w’uRwanda na Congo, agaruka ku mutekano mucye ukomeje kuranga iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo kimaze imyaka myinshi kidakemurwa agaragaza ko hakenewe ubushake bwa politiki.

Umukuru w’Igihugu yagarutse cyane ku birego bya Congo n’amahanga bishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23,avuga ko uyu mutwe wigeze kwemera kureka kurwana ndetse bamwe muri bo bahungira mu Rwanda  mu nkambi iri mu Burasirazuba bw’uRwanda.

Yagize ati “Abo ba M23 bahungiye mu Rwanda, twabahaye inkambi, i Ngoma ahahoze ari Kibungo. Twabambuye intwaro, tuzishyikiriza Congo. Ibyo ndi kuvuga ni ibintu bifitiwe ibimenyetso.”

Umukuru w’Igihugu yakomoje ko umutwe wa FDRL,avuga uhangayikishije nubwo Congo yawirengagije.

Yagize ati “Iki kibazo ntabwo bigoye kugikemura, icyo ugomba gukora ni igikwiriye. Ndashaka kwibutsa abantu ko bakwiriye gukemura ikibazo cya FDLR, kimaze igihe kinini, mwime amatwi inkuru zivuga ko nta bahari, ko baje mu Rwanda.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko uRwanda rwakomeje kuvugwa, ruregwa ibirego bitandukanye,agaragaza ko  atari insina ngufi yo gucaho amakoma.

Yagize ati “Rero bariya batekereza ko turi insina ngufi zo gucaho amakoma.Kubera impamvu z’imiterere y’Isi(Geography) cyangwa iy’umutungo kamere,n’ibindi bintu.Bariya bafite ibintu byinshi cyane, twe ntabyo.Ariko baribeshya cyane.Twe ku bugufi bwacu,ntabwo dufite umutungo ariko dufite uburyo.”

Avuga ku birego bya Congo byo kwiba umutungo kamere, Umukuru w’igihugu yagize ati “N’uko gushinjwa ko twiba amabuye y’agaciro ya RDC, ntabwo turi  abajura. Tubyaza umusaruro ku byo dufite n’ibyo twinjije. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n’aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha.”

Yakomeje agira ati”Kuko bifasha ibindi bihugu, birimo na Congo idushinja cyane.Ntabwo bizigera bibona ikindi gihugu kibyaza neza umusaruro amafaranga gihabwa kurusha uRwanda . Ntabwo ari ku mpanuka, ni uko turi,abo dushaka kuba bo  kandi nta muntu uzabitwambura. Ariko iyo bigeze ku kugerageza kuducaho urukoma kuko turi insina ngufi, bazasanga duha agaciro amafaranga yabo, ni ukuvuga ko bizabagora cyane.”

Umukuru w’Igihugu yongeye kugaragaza ko Congo iri kwitwaza amatora ifite  igashaka kuyaburizamo yitwaje umutekano mucye.

uRwanda na Congo bimaze igihe birebana ay’ingwe ndetse iki gihugu cyaciye umubano,  kinasesa amasezerano yose cyari gifitanye n’uRwanda. Nyuma cyaje gufata icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwacyo uwari uhagarariye uRwanda muri Congo.

Dr Sabin Nsanzimana yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW