Nyanza FC yabonye umuterankunga uzayambika

Ikipe yo mu kiciro cya kabiri ya Nyanza FC yabonye umuterankunga uzajya uyambika imyenda, inkweto n’amasogisi.

Impande zombi zumvikanye amaserano y’umwaka umwe ushobora kongerwa

Ni amasezerano y’imikoranire hagati ya Nyanza FC na Kavumu TSS.

Kavumu yemereye Nyanza FC ko izajya iyiha imyenda, inkweto zo gukinana n’amasogisi uretse ibyo kandi  yiyemeje no kujya yigisha abakinnyi ba  Nyanza FC amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

Eng.Eugene Ruzindana uyobora Kavumu, akavuga ko no mu byo bashaka kugarura harimo ibya cyera.

Ati “Cyera abakinnyi ntibahembwaga, umuntu yaba ari nk’umupolisi, akaza agakina neza agakora imyitozo avuye ku kazi ni uwo muco dushaka kugarura, tutavanyeho uwo guhembwa ariko hamaze kuboneka ayo bahemba.”

Eng.Ruzindana akomeza avuga bari gukuza siporo, ngo umuntu ushobora kumushakira umwuga ukamutanga kandi akanakinira ikipe

Ati “Twabijeje ko tuzajya tubafatira abantu batatu cyangwa bane mu mezi abiri biga nk’imodoka ariko babikwiye kuko hari ibisabwa kugirango wige imodoka.”

Perezida wa Nyanza FC Musoni Kamili ashingiye ko hari  abantu bikorera bataramenya akamaro ko kwamamaza  agira icyo abasaba

Ati “Abantu bikorera ntibaramenya inyungu zo kwamamaza turasaba abantu bikorera batugane tubamamarize.”

- Advertisement -

Aya masezerano azamara umwaka umwe Ushobora kongerwa.

Nyanza FC iri mu itsinda rya kabiri iri kumwe na Magaju, Gicumbi, Alpha, the Winners, Intare, Gasabo, Heroes na Esperance Mu mikino y’icyiro cya kabiri. Nta gihindutse  champion izatangira  mu Cyumweru gitaha.

Nyanza FC yatakaje abakinnyi 8 babanzagamo bajya mu yandi makipe, gusa ubuyobozi buvuga ko bwongeyemo imbaraga zirimo n’izo kugura abanyamahanga.

Imyambaro Nyanza FC yahawe yigezwe na captain wayo
Mu bakinnyi ba Nyanza FC harimo abanyamahanga

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza