UPDATE: Ibitaro bya Nyanza byavuze ku muturage wapfiriye muri gare ategereje imodoka

UPDATED: Nyuma y’inkuru UMUSEKE wakoze ivuga ku rupfu rwa Rusatsi Abel w’imyaka 56 waguye muri gare ku wa Mbere ategereje imodoka, amakuru ubuyobozi bwari bwatanze, yavugaga ko uyu muturage yari yagiye kwivuza mu Bitaro bya Nyanza.

Gusa, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza SP Dr.NKUNDIBIZA Samuel yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera atigeze agera ku bitaro bya Nyanza mbere y’uko apfa.

Ati “Twe baduhamagaye badutabaza ko hari umuntu uguye muri gare ya Nyanza, tugiye dusanga yari afite randez-vous ya CHUB kuko yari yarahawe transfer n’Ibitaro bya Kigeme byo mu karere ka Nyamagabe.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yakandagiwe (yanyukanyutswe) n’inka, imuvuna akaguru (ukuguru kwe kwariho sima), ndetse imukandagira no mu mbavu ubwo yari mu isoko rihereye mu murenge wa Nyagisozi.

Nibwo ngo yahise ajya  kwivuza ku Bitaro  bya Kigeme biri mu karere ka Nyamagabe, na byo bimwohereza (bimuha transfer) mu Bitaro bya CHUB biri mu karere ka Huye, ajya kwivurizayo.

Icyo gihe ngo baramufashije ariko bamusaba kujya agaruka ngo barebe uko uburwayi bwe bumeze.

Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo, 2022, nibwo Rusatsi Abel yateze moto ava mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, agiye mu murenge wa Busasamana gutega imodoka imwerekeza mu karere Huye, kuri CHUB, amaze gukatisha itike yicara ku ntebe ategereje imodoka, ahita yikubita hasi.

Abi aho babibonye barebye bagiye kumwegura basanga arapfuye.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma

- Advertisement -

 

INKURU YABANJE: Umuturage wari mu mujyi rwa gati muri gare ya Nyanza iri mu murenge wa Busasamana yicaye ategereje imodoka apfira aho.

Iyi ni gare yo mu mujyi wa Nyanza, nyakwigendera yapfuye hashize akanya avuye mu biro bya Volcano Express

Rusatsi Abel w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyaruvumu, mu kagari ka Kabirizi  mu murenge wa Nyagisozi yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari agiye kwa muganga i Huye, nyuma yo guhabwa transfer.

Ati “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni ngo uriya muturage abo mu muryango we bavuga ko yakandagiwe n’inka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ngo bapime bamenye indwara yazize.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza