Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rusizi wakekwagaho gusambanya abana babiri b’abakobwa, yasanzwe mu Kagari yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Muganza,Akagari ka Shara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, RWANGO Jean de Dieu,yabwiye Umuseke ko ku mugoroba wo kuri uwo wa Gatanu, ari bwo abo bana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 13 bahuye n’irondo ry’umwuga, batanga amakuru ko uwo mugabo amaze kubasambanya abashukishije amandazi ahita atabwa muri yombi.
Gitifu Rwango yavuze ko ukekwaho gukora ayo mahano yabanje kujyanwa ku Kagari mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha ariko baje gutungurwa n’uko yahise yiyahura.
Yagize ati”Mu gihe bari bamushyize mu Kagari bategereje ko bamutwara kuri RIB,nibwo abantu bari hanze mo gacye bagiye kumva ikintu kirakubise bajya kureba kuko yari ari ku nzu,basanga tayari yamaze kwimanika, ahita apfa.Yimanitse akoresheje umugozi.”
Uyu muyobozi avuga “ko hibazwa aho yawuvanye ariko abantu twarimo tuganira bavuga ko hari ukuntu yajyaga atwaza abantu nk’ibijerekani birimo inzagwa cyangwa se indi mizigo bishoboka ko yaba yari awufite.Ni byo abantu bakeka.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo yakomokaga mu Murenge wa Bugarama aho yari amaze imyaka 13.Yari yaratayeyo umugore bashakanye byemewe n’amategeko.
Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga inkuru wari ukiri ku biro by’AKagari mu gihe hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma. Ni mu gihe abana bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
MUHIRE DONATIEN /UMUSEKE.RW iRUSIZI.