Rwamagana: Umugizi wa nabi yaciye umwana umutwe arawutwara

Umugabo utaramenyekana mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe akoresheje umuhoro, ndetse n’umutwe arawutwara.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Ugushyingo 2022, ahagana saa moya z’umugoroba mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Bwinsanga mu murenge wa Gishari.

Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe na bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu gishanga kiri mu rugabano rw’umurenge wa Gishari na Kigabiro.

Umugabo yabategeye ku muhanda agahita abaryamisha hasi ababwira ko agiye kubakubita ariko azana umuhoro aribwo birukaga agasigarana uwo yaciye umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomungeri Richard yahamirije UMUSEKE aya makuru ndetse avuga ko bakomeje gushakishga umutwe w’uyu mwana n’umugizi wa nabi.

Ati “Abana barindwi bari bagiye kuvoma ahagana saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya, basanga umuntu yabateze afite umuhoro abaryamisha hasi ariko ababwirako agiye kubakubita iminyafu, abana bararyama babonye azanye umuhoro bamwe bariruka aribwo yafashe kamwe aragatema. ”

Yakomeje agira ati “Abana bahise bakwira imishwaro birukankira za Kigabiro, abandi bana nibwo nyuma baje kuvuga ko mugenzi wabo wasigaye babonye bamutema, abaturage baje basanga byarangiye.”

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zikaba zikomeje gushakisha umugizi wa nabi n’umutwe w’uyu mwana.

Niyomungeri Richard, uyobora umurenge wa Gishari yihanganishije umuryango w’uyu mwana ndetse asaba abaturage gutanga amakuru yafasha mu gufata uyu mugizi wa nabi kandi bakajya bagaragaza abantu bashya batazi mu mudugudu kugirango bandikwe mu bitabo by’umutekano.

Uyu mwana wishwe yari afite imyaka 11, akaba yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

- Advertisement -

Umurambo w’uyu mwana ukaba wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugirango ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW