Taekwondo: Police yeretse izindi igihandure muri Ambassador’s Cup

Ikipe ya Rwanda Police Taekwondo Club ihagarariye Igipolisi cy’u Rwanda, yegukanye irushanwa rya Ambassador’s Cup 2022 rizwi nka The Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2022.

Ambassador’s Cup 2022 yegukanywe na Rwanda Police Taekwondo Club

Ni irushanwa ryasojwe ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 nyuma yo gukina iminsi ibiri. Ryari ryakinywe mu byiciro by’abakuze gusa.

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Taekwondo na Ambasade ya Korea mu Rwanda, iri rushanwa rimaze imyaka icumi ari ngarukamwaka.

Amakipe 19 aturutse mu Rwanda, Kenya, Burundi ndetse n’ayaturutse mu mpunzi z’i Mahama, ni yo yari yitabiriye iri rushanwa.

Nyuma yo gukinwa amakipe yose ahura, ikipe ya Rwanda Police Taekwondo yatwaye igikombe, ikurikirwa na Dream Fighters Taekwondo Club yari yaryegukanye umwaka ushize, Dream Taekwondo Club yo iza ku mwanya wa gatatu.

Mu bakinnyi ku giti cyabo, mu cyiciro cy’abagore Umutesi Adeline wa Police Taekwondo Club ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, mu gihe mu bagabo ari Ngiriyaremye Dan wa Dream Fighters Taekwondo Club.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Ikipe ya IYF-Burundi ni yo yahize izindi mu kugirira ishyaka umukino wa Taekwondo  (Taekwondo Team Spirit).

Teddy Salumu, Umutoza wa Aigle de Feryo muri DRC na Wilcliff Okoth wa Regional Taekwondo Club yo muri Kenya, ni bo batowe nk’abatoza beza kurusha abandi, mu gihe Munyaneza Basil ari we wahembwe nk’umusifuzi w’irushanwa.

Guhangana byo byabaye
Imigeri yavuzaga ubuhuha
Ni irushanwa ryaryoheye abakunda uyu mukino

UMUSEKE.RW

- Advertisement -