U Bubiligi burasaba u Rwanda kumvisha M23 guhagarika imirwano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububligi, unashinzwe imirimo y’Ubumwe bw’Uburayi n’ubucuruzi  mpuzamahanga, Hadja Lahhib, yatangaje ko kuwa 31 Ukwakira 2022, yahamagaye kuri telefoni mugenzi we  w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Dr Vincent Biruta yaganiriye na mugenzi we w’UBubiligi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma.

Mu butumwa bwe yavuze ko “Dr Biruta Vincent, baganiriye ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo, u Bubiligi bwasabye  umutwe wa M23 kurekera kurwana ako kanya ndetse ukanarekura muri tumwe mu duce yafashe kandi hakabaho inzira y’ibiganiro nk’uko byemejwe i Luanda na Nairobi.”

Minisitiri Hadja Lahhib, yasabye “u Rwanda gutanga umusanzu n’uburyo bwose bushoboka rukumvisha  M23 ko ikwiye  guhagarika imirwano no kurekura uduce yigaruriye.”

Uyu mutegetsi yavuze ko abasivile  bari kugirwaho n’ingaruka n’iyo mirwano kandi ko hari umubare mwinshi w’abamaze kuvanwa mu byabo.

Ububiligi busaba ko abaturage bagizweho n’ingaruka bahabwa uburenganzira ndetse ko amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu yubahirizwa, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO zikarinda abasivile.

Minisitiri Hadja Lahhib yavuze ko u Bubiligi bunenga bwivuye inyuma amagambo y’urwango n’ihohotera ribakorerwa ,basaba ko imbwirwaruhame zishishikariza urwango mu baturage zihagarara.

Umuryango w’Ubumwe bw‘u Burayi uheruka gusaba ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Leta ya Congo ashyirwa mu bikorwa kuko ari yo nzira yonyine ishoboka.

Uyu muryango  nawo wahamagariye umutwe wa M23 kurekura uduce wafashe ndetse isaba n’indi mitwe yose igaragara mu Burasirazuba bwa Congo kurambika intwaro hasi.

- Advertisement -

Bisa nkaho amahanga yahagurukiye umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo nubwo Congo yo ikomeje kubyegeka ku Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi yasabye M23 guhagarika kurwana

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW