Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’uRwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro by’amahoro ariko ruryamiye amajanja mu gihe rwaterwa na RD Congo rwiteguye kwirwanaho.
Alain Mukurarinda yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri RDC gikwiye gukemuka mu nzira nziza z’amahoro
Hashize igihe u Rwanda na Congo umubano uhagaze nabi ahanini bitewe n’uko iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu no kwirukana mu duce tw’igihugu ingabo za Leta, ibintu u Rwanda rutahwenye guhakana.
Mu kiganiro na televiziyo ikorera ku muyoboro wa Yutubi(Youtube), PRIMO TV Rwanda, yavuze ko kugeza ubu guverinoma ya Congo ikomeje kugira urwitwazo u Rwanda, irushinja gufasha M23.
Alain Mukurarinda yavuze kandi ko atumva uburyo kenshi hakunze kuvugwa umutwe umwe, nyamara mu Burasirazuba bwa Congo hari imitwe myinshi ihungabanya umutekano irimo n’uwa FDRL, avuga ko ikibazo gikwiye gukemuka mu buryo bukwiriye.
Yagize ati “Ko bavuze ko muri kariya Karere hari imitwe irenze 100, u Rwanda rukavugamo uwuteye impungenge, biranumvikana, kuki bahora bavuga imitwe ibiri gusa. Uwo mutwe u Rwanda ruvuga n’uwo Congo ivuga?”
Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo ibizajya bivugwa wakoma urusyo ugakoma n’ingasire. Wavuga M23 n’u Rwanda ukavuga ,Guverinoma ya Congo, FARDC na FDRL. Ibintu byo gukomeza gufata uruhande rumwe ni byo bituma iyi myaka itanu , icumi, ishira ikibazo cyitabonerwa umuti.
Akomeza agira ati“Igihe cyose ikibazo kitazavugwa uko kiri, ikibazo cyitazafatwa muri rusange,indi myaka izashira.”
- Advertisement -
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yavuze ko Congo iri gufatanya na FDRL mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23 ndetse ko biteye impungenge kuko uyu mutwe wahungabanya umutekano w’u Rwanda, cyakora u Rwanda ngo ruri maso.
Yagize ati “Turyamiye amajanja, turi turiteguye, tugasesengura, Biramutse bigenze gutya, byagenda gute? kugira ngo tutanaterwa dutunguwe.”
Alain Mukurarinda yongeyeho ko ibikorwa byo gushinja ingabo z’u Rwanda bigamije gushyushya imitwe Abanye-Congo, kugira ngo amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe azaburizwemo.
Umutwe wa M23 kenshi wakunze kuvuga ko abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa ihohotera, ugasaba ko ibyo bikorwa bihagarara, bahagabwa uburenganzira nk’Abanyagihugu.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda nawe asanga leta ya Congo yagateze amatwi uyu mutwe, kugira ngo ibibazo bihari bicyemuke.
Yagize ati “Niba hari ibibazo bihari, guverinoma ya Congo ni yicare itege amatwi abaturage bayo, yumve ibibazo by’abantu bayo babishakire umuti.”
Alain Mukurarinda abajijwe niba intambara hagati ya Congo n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibihugu byombi byakomeza kutumvikana, asubiza ko “Igihe cyose imiryango ifunguye yo kuganira, nta mpamvu yo kuvuga intambara. Ntabwo guverinoma y’uRwanda icyo ishyize imbere ari intambara, wabona bayigushoraho, ukavuga uti ngiye kwirwanaho, ariko ntabwo wabona unayishoza. Intambara iratangira, ntumenya igihe irangirira.”
Yakomeje agira ati“Ntabwo u Rwanda rushobora gushyira imbere intambara, Abantu bareke gushyira mu mitwe intambara, bashyire mu mitwe yabo inzira z’amahoro. Ku birebana na guverinoma y’uRwanda, icyo yimirije imbere ni uko ikibazo gikemuka mu nzira y’amahoro.”
Kugeza ubu muri Congo ibintu biri kurushaho gufata indi ntera, mu gitondo cyo kuwa wa mbere ibikorwa byose mu Mujyi wa Goma byahagaritswe n’imyigaragambyo y’abaturage bamagana u Rwanda barushinja kwigarurira ubutaka bwa Congo binyuze mu mutwe wa M23.
Abigaragambya bagaragaye mu mihanda bafite zimwe mu ntwaro gakondo ndetse hari n’amakuru ko abaturage bavuga ikinyarwanda bakorewe ihohoterwa.
Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW