Ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bukomeje gutumbagira

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko ubucukike muri gereza zo mu Rwanda bugeze ku 129.9%, aho gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61,301 usanga ifungiyemo abantu 79,673.

Ubucucike muri gereza bugeze kuri 129.9%

Ibi byagaragajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Ugushyingo 2022, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yagezaga ku nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire yagaragarije inteko imitwe yombi ko igenzurwa ryakozwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiye muri gereza 14, zari zifungiyemo abantu 73,835 barimo abagore 5,359, aho abagororwa bagera ku bantu 68,023.

Ni mugihe imfungwa zari 11,650 zirimo abagabo 10,666, abagore 893, abahungu 87 n’abakobwa bane.

Abakurikiranyweho ibyaha bisanzwe bangana n’abantu 55,033, naho abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ni abantu 22,640.

Muri izi gereza uko ari 14 basanze zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61,301, gusa ngo basanze zifungiyemo abarenga uwo mubare kuko zifungiyemo abantu 79,673 bivuze ko harimo ubucucike bungana na 129.9% bitewe n’ubushobozi bwazo.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba isaba inzego bireba ko zihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kugabanya ubucucike muri za gereza, muri izo ngamba zikwiye kwihutishwa harimo gukurikirana umuntu adafunze, gutanga ibihano by’imirimo y’inyungu rusange no kurushaho gufungura by’agateganyo abagororwa bujuje ibisabwa.

Mu igenzura ryakozwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiye muri kasho z’ubugenzacyaha, Komisiyo isanga hakwiye kunozwa uburyo bwo gufasha imfungwa zitishoboye zikagenerwa abunganizi guhera mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Nkiko kugirango bahabwe ubutabera buboneye.

Mu bindi byagaragarijwe Inteko harimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, uburenganzira bw’impunzi, abasaba ubuhungiro n’abimukira ndetse n’uyubahirizwa ry’uburenganzira ku butabera nubwo guhabwa indishyi ikwiye ku bakoreweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko izakomeza kwigisha abaturarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu binyuze mu biganiro kuri radiyo, televiziyo n’amahugurwa.

Iyi Komisiyo yakurikiranye ibirego 591 muri byo 370 byarangije gukorerwa iperereza, 134 biracyakorerwa iperereza naho 15 ba nyirabyo bagiriwe inama yo kubishyikiriza izindi nzego bireba.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagejeje ku nteko imitwe yombi raporo y’ibikorwa 2021-2022

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW