Ubuhuza bwagaragajwe nk’igisubizo mu kunga umuryango  

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’uRwanda wasabye abanyarwanda n’inzego z’ubutabera kwimakaza inzira y’ubuhuza mu gukemura amakimbirane, bakishakamo ibisubizo nk’umuryango aho gusiragira mu nkiko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, yasabye ko hakimakazwa gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022, ubwo Transparency Rwanda yagaragazaga ishusho y’ibibazo by’abaturage yakiriye, aho bimwe bacyemuwe biciye mu nzira yo guhuza impande zifitanye.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2022, Transparency Rwanda yakiriye ibibazo by’abaturage bisaga 4,084,  byatanzwe n’abantu 4,041 barimo abagabo 53% naho abagore bakaba 47% bangana na 1,880.

Ibibazo by’imbonezamubano nibyo biza ku isonga mu byakiriwe ahakiriwe 842, hakiriwe kandi ibibazo nshinjabyaha 712, ibijyanye n’umuryango 573. Ihohotera rishingiye ku gitsina hakiriwe ibibazo 111, naho ibya ruswa hakirwa 18.

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda ukaba ushyize imbaraga mu gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza bitagombye guca mu nkiko, aho mu bibazo bakiriye uyu mwaka 247 byakemuwe biciye mu buhuza, ahiyambajwe n’inshuti z’umuryango mu turere twa Kicukiro na Gasabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire,yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za gereza burenga 150% n’umubare w’ibibazo bijya mu nkiko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo biciye mu bwumvikane n’ubuhuza.

Yagize ati “Mu bushakashatsi butandukanye twakoze tureba uko inzego zikoresha ubundi buryo buhari uretse gufunga, twasanze ko gereza zacu zirimo abafungwa benshi cyane ndetse barenze n’ubushobozi bwazo, aho ubucucike burenga 150%, kubera icyo kibazo n’ibindi bigaragara mu muryango nyarwanda, hari politike y’igihugu ihari yemejwe n’inama y’abaminisitiri y’ubuhuza mu gukemura amakimbirane.”

Yakomeje agira ati“Ubuhuza biri mu muco w’abanyarwanda, murabizi byitabajwe mu gukemura ibibazo bya tejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi hitabajwe uburyo bwa Gacaca,  yarafashije mu gukemura ibibazo byihuse no kunga abanyarwanda aho byashobokaga.”

Mupiganyi Appollinaire yongeyeho ko ubuhuza ari inzira nziza yo gufasha umuryango kurushaho kuba umwe n’abantu bakabona ubutabera badatandukanye, gusa birasaba ko inzego zirushaho kwishakamo ibisubizo nko kwifashisha Inshuti z’Umuryango.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabere, Nabahire Anastase asanga inzira y’ubuhuza ari igisubizo mu muryango nyarwanda no kubaka amahoro kuko byahozeho no mu muco nyarwanda kandi biri mu byo guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, aho kugirango ibibazo byose bijyanwe mu nkiko.

Yagize ati “Ubuhuza buracyenewe cyane kuko atari ikintu duhimbye cyangwa turebeye ahandi, guhuza abantu no kubaka amahoro ku musozi, mu gihugu, mu muryango, akagari no mu rugo ni umuco nyarwanda. Guverinoma y’u Rwanda ibifite mu murongo wa gahunda ya leta y’imyaka irindwi, ni umurongo unoze wasabwe ko dushyira mu mategeko, akaba amategeko yubaka ubwumvikane, yubaka inzira zo gukemura amakimbirane n’ibibazo bitagombye kwirukira mu nzego, kugirango abari bafitanye ikibazo bagira umwanya uhagije wo kwita ku bikorwa by’iterambere, ku buzima bwabo nabo babyaye.”

Hari uwafashijwe n’ubuhuza…

Speciose Uwankana ni umubyeyi w’abana batatu ubana n’ubumuga bw’ingingo, ashima gahunda y’ubuhuza kuko iyo atabifashwamo na Transparency International Rwanda imidoka ye isanzwe imufasha mu ngendo nk’ufite ubumuga bw’ingingo iba yaratejwe cyamunara, ni nyuma y’uko atsinzwe mu rukiko n’ikigo yakoreraga nyuma yo kuva mu kazi atishyuye inguzanyoku mushahara yafashe.

Uyu mubyeyi avuga ko ikigo cyari cyaranangiye kumvikana ariko Transparency Rwanda ikamuhuza n’iki kigo.

Yagize ati “Nshimira Transparency, iyo mutahaba ubu abana banjye baba baravuye mu ishuri, baba basabiriza, ubanza mba naraniyahuye ariko Imana ishimwe yabashoboje. Barahahagaze imodoka yange ntiyagurishwa, ubu natangiye kwishyura mu byiciro.”

Tariki ya 8 Nzeri uyu mwaka, u Rwanda  rwaratoye politike ebyiri harimo politike yo gukemura amakimbirane n’ibibazo bitagombeye kujya mu nkiko na politike y’ubutabera nkurikirana byaha, ibi bikazafasha mu kugabanya ubucucike buri muri za gereza ndetse umwanya abantu bataga biruka mu nkiko ukagabanuka.

Kuva mu 2009, Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda utangije gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage ndetse bakabikorera ubuvugizi ku nzego bireba, bamaze kwakira ibibazo bigera ku bihumbi 48,996.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase yavuze ko u Rwanda rushyize imbaraga muri gahunda y’ubuhuza

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW