Umunyamakuru wasabye Minisitiri agacupa yanyomoje ibyo kwirukanwa muri RBA

Umunyamakakuru Musangamfura Lorenzo Christian yanyomoje amakuru yo kwirukanwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru nyuma yo gutebya asaba Minisitiri icupa, avuga ko nta baruwa arahabwa imusezerera.

Lorenzo Christian yanyomoje ibyo kwirukanwa kuri RBA nyuma yo gusaba Minisitiri Dr Bayisenge icupa

Ni inkuru ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru ivuga ko uyu munyamakuru yamaze kwirukanwa na RBA, nyuma yo kwandika kuri Twitter abwira Minisitiri Bayisenge Jeannette ati “nta cupa ryawe nzi”.

Mu kiganiro yagiranye n’ UMUSEKE, Musangamfura Lorenzo yavuze ko nta baruwa imusezerera mu kazi yahawe n’ubuyobozi bwa RBA nubwo yasabwe ubusobanuro.

Ati “Nta baruwa imenyesha nahawe, rero ntacyo nabivugaho kuko nk’ikigo ntabwo kirantumira. Njyewe icyo nasabwe kwisobanura nisobanuye, ikizavamo nzakimenya. Ibivugwa n’ibyandikwa nibyo abantu batekereza ko biragenda, kuko byabereye ku mbuga nkoranyambaga.”

Musangamfura Lorenzo yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibyo abantu batekereza ndetse nawe arimo ategura ibaruwa yo kwisegura ku bantu baba baragizweho ingaruka n’ubutumwa yatambukije, gusa ngo ibyaba byose yabyakira kuko biterwa n’uburyo ikigo cyakiriye ibyavuzwe.

Yagize ati “Ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga akenshi abantu nibo baca urubanza, niba ibitekerezo byatanzwe ikigo cyumva ugisebeje gifite uburenganzira bwo kugufataho umwanzuro, Minisitiri ntabwo yigeze anyereka ko yababajwe n’igitekerezo cyanjye, rero niba abantu baciye urubanza babona ko narengereye, bafite ukuri k’uko babona ibintu nubwo akenshi hazamo ibitekerezo bwite.”

Lorenzo yavuze ko umwanzuro wose RBA yafata ntacyo yawuhinduraho ndetse awakira uko bari buwumugezeho, nyuma yo gusuzuma ubusobanuro yatanze.

Kuwa 1 Ugushyingo 2022, nibwo umunyamakuru Lorenzo abinyujije kuri Twitter yatabarije umwana w’imyaka 13 wagaragaraga mu mashusho avuga ko ahohoterwa na mama we, akamukubita inkoni zitari iza kibyeyi, agashimangira ko agendana ibikomere ku mutima.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yaje kumusubiza ko bagiye gukurikirana iki kibazo, yongeraho ko ariko basabye Musangamfura Lorenzo gutanga amakuru arambuye y’uko bagera ku mwana ariko atarayabaha, nubwo nabo bari bakomeje gushaka amakuru.

- Advertisement -

Mu gusubiza, Musangamfura Lorenzo yasubije igisubizo cyatangaje asa n’utebya, aho yabwiye Minisitiri ko nta cupa rye azi bagomba kubanza gukemura icyo kibazo cy’icyaka.

Yagize ati “Erega minister, ikibazo urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette nawe yasubije asa n’utebya, amwibutsa ko iby’icupa bikwiye kuza nyuma yo gufasha uwo mwana.

Iki kiganiro cya Minisitiri Bayisenge n’umunyamakuru Lorenzo Musangamfura cyatumye benshi babigira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga,  bamwe bavuga ko bidakwiye ariko abandi bakagaragaza ko ntagitangaza kiri mu byo yavuze.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW