Umuramyi Serge Iyamuremye agiye kurongora

Umuhanzi w’inidirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye umaze igihe gito yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine.

Serge Iyamuremye agiye gukora ubukwe na Sandrine

Ni ubukwe buteganyijwe kuwa 1 Mutarama 2023, muri leta ya Texas muri Amerika, ni nyuma y’uko bimenyekanye ko yasabye akanakwa umukunzi we muri 2021, mu birori batifuje ko bimenyekana.

Serge Iyamuremye nyuma y’uko ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahise bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe bwabo, aho inshuti zamaze gutumirwa mu birori bizabera muri Hoteli ya MCM Elegante iri Dallas muri Leta ya Texas.

Muri Nyakanga  2022 nibwo Serge Iyamuremye yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko agiye kureba umukunzi we Sandrine, gusa byari urugendo rwo kwimukira muri iki gihugu akisangira uwo yihebeye.

Gusa biteganyijwe ko azajya agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu bikorwa by’umuziki we no gusura inshuti n’abavandimwe.

Serge Iyamuremye abaye undi muramyi ugiye gutura muri Amerika, kuko na Patient Bizimana yamaze gusanga umugore we Gentille kuva kuwa 26 Nzeri 2022.

Kuva mu 2012, Serge Iyamuremye yiyeguriye umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni bintu yakoze afite intego yo gutuma abantu bizera ko ibyo baririmba, ibintu yemeza ko hari icyo byahinduye mu buzima bwe.

Serge Iyamuremye yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Biramvuna, Yari njyewe, Mwuka wera, Ishimwe, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -