Umushahara uri munsi y’ibihumbi 60 Frw ntuzongera gusoreshwa mu Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakozi bahembwa munsi y'ibihumbi 60 Frw ntibazongera gusoreshwa

Abakozi bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 60 Frw ku kwezi bakuriweho umusoro uhereye mu Ugushyingo 2022, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigena umusoro ku musaruro.

Abakozi bahembwa munsi y’ibihumbi 60 Frw ntibazongera gusoreshwa

Ni itegeko ryasohowe mu Cyumweru gishize mu igazeti ya Leta idasanzwe yo kuwa 28 Ukwakira 2022, itegeko nomero 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro.

Mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, abasoreshwa bibukijwe ko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 56 y’iri tegeko, guhera muri uku kwezi umusoro ku mushahara uzabarwa hakurikijwe ibyo itegeko riteganya.

Bati “RRA iramenyesha abasora bose ko hasohotse itegeko rishya No 027/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro nk’uko ryatangajwe mu igazeti yo kuwa 28 Ukwakira 2022. Tuboneyeho kumenyesha abakoresha bose ko umusoro ku mushahara w’ukwezi k’Ugushyingo 2022 uzabarwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 56 y’iri tegeko rishya.”

Iyi ngingo ya 56 ivuga ko ku musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku murimo, uhereye ku itariki iri tegeko ryatangiriye gukurikizwa, umwaka wa mbere guhera ku mafaranga 0 kugeza ku bihumbi 60 Frw umusoro ungana na 0%.

Kuva kuri 60,001 Frw kugeza ku 100,000 Frw umusoro ni 20%, guhera ku 100,001 Frw kuzamuka umusoro utangwa ni 30%.

Ni mu gihe kuva mu mwaka wa kabiri iri tegeko ritangiye gukurikizwa, kuva mu mushahara wa 0 kugeza ku bihumbi 60 Frw umusoro uzaba 0%, ibihumbi 60 Frw kugeza ku 100 Frw uzava kuri 20% ugere ku 10%, naho kuva ku mafaranga 100,001 Frw kugeza kuri 200,000 Frw umusoro ube 20%.

Abakozi bahembwa umushahara uri hejuru y’ibihumbi 200,001 bazajya basora umusoro ku musaruro w’umurimo ungana na 30%.

Ubusanzwe umusoro watangagwa ku mushahara guhera ku bihumbi 30 Frw, aho kugeza ku bihumbi 100 Frw bishyuraga 20% y’umushahara, kujyana hejuru y’ibihumbi 100 Frw basoraga 30% by’ayo binjije.

- Advertisement -

Mu mpamu zatanzwe ku ntego y’iri tegeko, hasobanuwe ko rigamije kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo mu Rwanda.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW