Uwasenyeye Karera Hassan yagaragaye ari mu buriri na Rwatubyaye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Liliane uzwi nka Lily wasenyeye myugariro Karera Hassan, yashyize hanze amashusho ari mu bihe byiza mu buriri na kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul.

Lilly na Rwatubyaye bagiranye ibihe byiza mu buriri

Ni amashusho yashyizwe hanze n’uyu mukobwa witwa Liliane uzwi nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri WhatsApp asomana na Rwatubyaye arangije agira ati “I miss my baby”, amagambo yumvikanisha urwo akumbuye uyu mukinnyi.

Lilly yagiranye ibihe byiza n’uyu myugariro, nyuma y’uko amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko cyane ko asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi.

Aya mashusho agiye hanze nyuma yo kuba mu minsi ishize uyu mukobwa yaritangarije ko ari mu rukundo na Karera Hassan nyuma yo kumutandukanya na Umutoni Diane basezeranye.

Ibi byabaye nyuma y’aho Lilly asohoreye amashusho ari kugirana ibihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Uyu Lilly wagaragaye asomana na Rwatubyaye, yari aherutse gutungwa urutoki nk’uwagize uruhare mu gusenyera Karera Hassan umaze igihe yimukiye muri Finland.

Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Karera, uyu mugore yaje kwibasirwa na Lilly amushinja kumuharabika ko yamutwariye umugabo nyamara we nta ruhare yagize mu itandukana ry’urugo rwabo.

Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera ahita yerura iby’uko batandukanye.

- Advertisement -

Kugeza ubu ntacyo Rwatubyaye aravuga kuri aya mashusho ndetse no kuba ari mu rukundo na Lilly, ariko ibimenyetso byose byerekana ko aba bombi batangiye urugendo rw’urukundo.

Uyu kapiteni wa Rayon Sports, yaherukaga kujya mu rukundo na Hamida uherutse kwitaba Imana.

Lilly akomeje kwereka Isi ko anyuzwe na Rwatubyaye Abdoul
Ni umukobwa ukurura abakinnyi bo mu Rwanda
Lilly akomeje gutandukanya abashakanye

UMUSEKE.RW