Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya Général uherutse gutorerwa umwanya wa Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports asimbuye Mutijimana Hector, yavuze ko yicuza kuba yaraje mu cyo yise umwanda.
Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku yindi nshuro, umwuka si mwiza mu ikipe ya Kiyovu Sports uhereye muri komite nyobozi y’iyi kipe yo ku Mumena.
Ubusanzwe mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports, habanza kuvugwa byinshi biterwa no kuba iyi kipe ya KNC yarifatiye iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.
Aganira n’umunyamakuru wa RadioTV10, visi perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya Général yavuze ko ari mu bemeza ko uyu mukino wabayemo ibindi bisa nko kuwugurisha ndetse ibiri buvemo bikaba byari bizwi na bamwe [match fixing].
Ati “Abantu barakubwira ngo Bruxelles bakize. Sinzi ikindi kibyihishe inyuma. Njye ni bwo nkiza mu buyobozi bwa Kiyovu ariko ni ibyavugwaga mbere y’uko nza. Ariko sinakwemera kuba muri uyu mwanda biramutse bihari koko.”
Uyu yakomeje avuga ko kuba Gasogi United ikomeje gutsinda Kiyovu Sports atari uko ikipe imwe ari insina ngufi ahubwo hari ibindi byinshi biba biri inyuma y’amarido bitandukanye n’inyuma.
Ati “Ntabwo turi insina ngufi kuri Gasogi. Hari ibintu byinshi bibera mu mupira wacu. Ntabwo Kiyovu ari ikipe yo gutsindwa na Gasogi. Ndi muri bamwe bemeza ko ari match fixing. Hari byinshi twaganiriye mu nama mbere y’uyu mukino ariko nta na kimwe cyakurikijwe.”
Kuva Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya Mbere, imaze gutsinda Kiyovu Sports inshuro eshanu mu munani bamaze guhura, indi iyitsinda rimwe gusa banganya imikino ibiri.
UMUSEKE.RW