Yannick Mukunzi ukina muri Sweden yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Umunyarwanda ukina umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede/Sweden, Yannick Mukunzi agiye gukora ubukwe na Iribagiza Joy nyuma y’igihe babana.

Yannick Mukunzi n’umugore we bagiye gusezerana imbere y’Imana

Hashize imyaka itatu bombi basezeranye imbere y’amategeko, bategereje gusezerana imbere y’Imana tariki 8 Mutarama, 2023.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy ubukwe bwabo bwo gusaba no gukwa, ndetse n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana izabera ku i Rebero mu busutani bwa Heaven Garden.

Aba bombi bafitanye abana babiri, kuri ubu batuye muri Suede/Sweden aho Yannick akinira Sandvikens IF.

Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo Yannick yasezeranye imbere y’amategeko na Iribagiza mu Murenge wa Remera.

Yannick Mukunzi ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ni umwe mu bakoze ibigwi bitandukanye hano mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe akomeye nka APR FC na Rayon Sports mbere yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.

Muri Nzeri uyu mwaka, nibwo Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomezanya na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Gusa, tariki ya 6 Ugushyingo bagarukiye ku mwamba kuko babaye aba kabiri barushwa amanota atanu n’ikipe ya Gefle yazamutse mu kindi cyiciro, bituma baguma  mu cyiciro cya gatatu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -