2022: Umwaka wambitse ubusa abakomeye,usiga icyasha abanyapolitiki

Umwaka wa 2022 ni umwe mu myaka itazava muri bamwe mu banyapolitiki n’abandi bakomeye bo mu gihugu ,aho bamwe bafunzwe abandi bagasezererwa mu mirimo bakoraga kubera imyitwarire mibi cyangwa ibyo babaga bakurikiranyweho.

Abarimo Bamporiki na Hon Gamariel bari mubo 2022 yabereye ibamba

UMUSEKE warebeye hamwe bamwe mu banyapolitiki n’abandi bafite amazina akomeye batahiriwe n’uyu mwaka wa 2022.

Nshimiyumuremyi  Felix  wa Rwanda Housing Authority

Nshimyumuremyi Félix, wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority, ni umwe mu bayobozi batahiriwe n’uyu mwaka.

Muri Gashyantare 2022 nibwo yafunzwe, akurikiranyweho icyaha cya ruswa aho bivugwa ko yakaga abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n’amategeko ijyanye n’imyubakire.

Uyu mugabo n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bose bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Bombi bakurikiranyweho kwakira 15.000$ asaga miliyoni 15 Frw mu madolari 200.000$ asaga miliyoni 200 Frw bari basabye umushoramari.

Mu Ukwakira uyu mwaka yakatiwe gufungwa imyaka itanu ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni 20 Frw  nyuma yo guhamwa n’iki cyaha cya ruswa .

Ni mu gihe Mugisha Emile Alex nawe bareganwagaga mu rubanza rumwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

- Advertisement -

Dr Nibishaka Emmanuel,wari  Wungirije muri RGB

Uyu mugabo umwaka wa 2022, arawuvumira ku gahera nyuma yo kwisanga mu Nkiko akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi  Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyo gihe  Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thiery yabwiye UMUSEKE ko Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje wa  RGB  yafashwe ku bw’amakuru y’abantu bamureze.

Yagize ati “Hari abantu bamureze ko yagiye abaka amafaranga abizeza ko azabashakira visa zo kujya muri America, hanyuma RIB ikora iperereza akaba afunzwe.”

Yavuze ko ari visa ari n’amafaranga yabo atayabasubije bityo ngo ubwo ni ubwambuzi bushukana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 15 Ukuboza uyu mwaka rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu ariko harimo ibiri n’igice isubitse no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr  Mbonimana na Habiyaremye bari Abadepite bareguye

Dr Mbonimana Gamariel yabaye umugani ubwo manyinya yamukozaga isoni, ndetse ubwe yifatira icyemezo cyo kurekura umwanya yari afite mu Nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite kubera ubusinzi.

Nyuma y’icyo cyemezo yatangaje ko azivuyeho burundu .

Yabwiye UMUSEKE ko icyemezo cyavuye mu bushake bwe.

Ati “Ni icyemezo nafashe ku giti cyanjye, kuko nasuzumye ibyambayeho, na ziriya mpanuro za Perezida wa Repubulika cyane cyane ko ibyo yavugaga byose byambayeho, mpitamo rero gusaba imbabazi no kureka inzoga burundu kuko ni zo ziri inyuma ya biriya byose byabaye.”

Hatarashira igihe, undi mudepite witwa Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye ku mpamvu avuga ko ari  ze bwite.

Habiyaremye ariko we yeguye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gukwirakwira amashusho amugaragaza asa n’utumvikana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Uyu yavugaga ko yeguye  ku mpamvu z’uko yari  aherutse kwitaba Polisi abazwa ku makosa yakoze mu mwaka wa 2020.

Yagize ati “Iyegura ryanjye rihuye n’ikosa nakoze tariki 19 Werurwe 2020 ubwo Polisi yamfataga mvuye mu Karere ka Musanze narengeje amasaha yo gutahiraho mu bihe bya Covid-19, kuko icyo gihe saa tatu yamfatiye mu nzira biba ngombwa ko imodoka yanjye bayitwara banca amande y’ibihumbi 50 nanjye banjyana kurara ahabugenewe hashyirwaga abakererewe gutaha”.

Nyuma yaje kwitaba komite ishinzwe imyitwarire mu Nteko abisabira imbabazi ndetse akomeza kwitwararika ko atazongera kugwa muri ayo makosa nk’umuyobozi.

Depite Habiyaremye avuga ko abonye yongeye kubazwa ku ikosa yakoze muri 2020 yabyibajijeho, umutimanama we umubwira ko agomba gusezera kuko hashobora kuba hari indi mpamvu yaba atazi itumye bagaruka kuri iryo kosa yahaniwe ndetse akanarisabira imbabazi.

Gusa amakuru avuga ko nawe yavugwagaho imyitwarire mibi y’ubusinzi.

Itabwa muri yombi rya Prince Kid

Ishimwe Dieudonne wari umuyobozi  wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, ntiyahiriwe cyane n’uyu mwaka kuko wamugejeje muri gereza ndetse akamarayo igihe cy’amezi arindwi akekwaho gusambanya abakobwa bitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  (RIB) rwari rwabitangaje.

Itabwa muri yombi ryavuzweho cyane by’umwihariko mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangira gutangaza amajwi ashinja uyu mugabo iki cyaha.

Kubera uburemere bw’ibyo yari akurikiranyweho, urukiko rwanzuye ko aburana mu muhezo.

Prince Kid Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha kimwe, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yabanje gusabirwa gufungwa imyaka 16 mbere y’uko agirwa umwere ku byo Urukiko rwari rumukurikiranyeho.

Kuwa 2 Ukuboza 2022, nibwo umutima w’uyu muhungu  wongeye gusubira mu gitereko ubwo yabwirwaga ko agomba gufungurwa nyuma yo gusanga ibyo yari akurikiranyweho nta shingiro bifite.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku bari baje kumva isomwa ry’urubanza bavugije induru bishimira irekurwa rye.

Bamporiki Edouard

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco afungiye iwe, akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Kuwa 5 Gicurasi uyu mwaka Bamporiki Edouard Bamporiki , yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko umwanzuro wo guhagarika Bamporiki wafashwe na Perezida wa Repubulika.

Nyuma y’iryo tangazo,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Dosiye ye yaregewe Ubushinjacyaha akurikiranwa ku  byaha bibiri birimo icyo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku wa 21 Nzeri Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya ibyo byaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

Kuwa 30 Nzeri uyu mwaka Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Icyakora kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, yitabye urukiko rukuru kugira ngo aburane mu bujurire yatanze ku byaha yahamijwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW