Abacuruzi bihanangirijwe kuzamura ibiciro uko bishakiye

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ihiganwa mu bucuruzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ( RICA) cyatangaje ko bibujijwe ko abacuruzi bazamura ibiciro mu masoko bitwaje ibihe by’ibiciro biri hejuru maze bagakora ibitajyanye n’amategeko.

Umuyobozi mukuru wa RICA Umukiza Beatrice asaba abacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye kubicikaho

Ikigo RICA kivuga ko ibijyanye n’ihiganwa mu bucuruzi birebwa n’ibiciro, maze bakareba niba abacuruzi bubahiriza amategeko basabwa kugira ngo hatagira ababangamira abandi.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Umukiza Beatrice yavuze ko ibijyanye n’ihiganwa mu bucuruzi birebwa n’ibiciro kugira ngo hirindwe izamuka ry’ibiciro mu masoko bikazagira ingaruka ku baguzi.

Ati “Niba ibyo byose bikozwe neza umuguzi agura yizeye kandi yumva ibiciro byashyizweho nabyo bitabangamye cyane kandi ibicuruzwa nabyo bije byujuje ubuziranenge kuko byose biruzuzanya.”

Muri iyi nama hagiye hagaragazwa impamvu zitandukanye ituma izamuka ry’ibiciro mu masoko ribaho aho bamwe bagiye bagaragaza ko imihindagurikire y’ibihe bituma abantu batabona umusaruro ukwiriye , yaba ku isoko mpuzamahanga , yaba intambara ya Ukrain n’uburusiya yatumye igiciro cy’ubwikorezi bwa petrole izamuka, gusa hari impamvu nyinshi zifatika.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti nubwo bimeze gutyo hariho n’ababyitwaza bakaba bakongera ibiciro mu masoko nyamara ntampamvu zifatika.

Ati “Birabujijwe niba turi mu bihe by’ibiciro biri hejuru ngo abantu babyitwaze maze bakore ibitajyanye n’amategeko , niyompamvu urwego rwa RICA rukomeje rubaganiriza.”

Richard Niwenshuti yakomeje avuga ko leta yakomeje kugenda ishyiramo nkunganire mu buryo butandukanye ndetse no kubiciro bya petroli kugira ibiciro biri ku masoko bidakomeza gutumbagira.

Yongeye ati “Uyu munsi ibiciro dufite ku masoko byari kuba byikubye nka kangahe iyo nkunganire ya leta izakuba itarashizweho, yaba ku ngendo no ku ifumbire mu buhinzi.”

- Advertisement -

Richard Niwenshuti yakomeje avuga ko Ihiganwa n’uburenganzira y’abacuruzi kugira ngo bahatanire isoko nanone batagomba kwitwaza impamvu zimwe na zimwe maze abitwa ba “rusahurira mu nduru bifuza ko bakora ibiciro bihanitse.”

MINICOM ivuga ko bafashe Umwanya wo kugira ngo baganire n’abikorera hamwe n’abafatanyabikorwa babo , kugira ngo bumve uruhare mu gushira amategeko y’ihiganwa mu bucuruzi.

Richard Niwenshuti avuga ko ari inshingano za MINICOM na RICA guhozaho kujya ku masoko bareba ko nta bazamura ibiciro, abafatwa bakazahanwa.

Yakomeje avuga ko bizera ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha ibibazo by’ibiciro bizaba bikemutse.

Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Kabiri ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa politiki y’ihiganwa mu bucuruzi n’umutungo bwite mu by’ubwenge mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuryango wa COMESA wari witabiriye ibi birori washimiye u Rwanda uburyo bwita ku mibereho y’abaturage barwo mu bijyanye n’ubuziranenge.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti

Daddy Sadiki RUBANGURA UMUSEKE.RW