Abagore bo mu Rwanda bagiye gufashwa guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwimana Xaverine, Umuyobozi w

Umuryango Nyarwanda w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro ugaragaza ko abagore basigajwe inyuma mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi akaba ari nabo bagirwaho ingaruka ahanini z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo.

Reseau des Femmes igaragaza ko uruhare rw’umugore mu kurengera ibidukikije ari ingenzi

Mu biganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 byahuje umuryango wa Réseau des Femmes n’abaterankunga batandukanye hagaragajwe igenamigambi ry’umushinga wa ECC-Gender (Environment and Climate Change Gender ) uzamara imyaka itanu mu gufasha abagore kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni umushinga ugamije kwinjiza abagore by’umwihariko abo mu cyaro mu buryo bwo gukora imirimo yabo ya buri munsi ariko batangiza ibidukikije.

Hagaragajwe ko abagore aribo bagirwaho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo bakaba na bamwe mu bagira uruhare mu guteza ihindagurika ry’ibihe, binyuze mu mirimo yabo irimo gushaka inkwi n’ibindi.

Madamu Uwimana Xaverine umuyobozi wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural yabwiye UMUSEKE ko uyu mushinga uzagera ku bagore benshi mu Rwanda.

Ati ” Cyane cyane abagore bo mu cyaro bakora ya mirimo myinshi idahemberwa, ya mirimo y’ubuhinzi kugira bwa buhinzi bwabo ibyo bahinze byo kujya byangirika ngo izuba ryavuye, imvura yabaye nyinshi.”

Avuga ko ibidukikije biri mu bizana umusaruro uteza imbere umugore, ashishikariza umugore wese kugira uruhare mu kubibungabunga no kubirinda.

Ati ” Bagomba gushyirirwaho gahunda no kwigishwa uburyo bwo gukora imirimo yabo batangiza ibidukikije.”

Olive Ingabire Zimurinda umuyobozi mukuru w’umuryango CECI Rwanda ukora mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage, avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gufasha umugore mu kurengera ibidukikije.

Ati ” Twareba ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ugasanga zigera ku bagore cyane, akaba ariyo mpamvu dufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na Reseau de Femmes kugira ngo babashe gushyigikira umugore guhangana n’izo ngaruka ziba zamubayeho.”

- Advertisement -

Byitezwe ko uwo mushinga uzafasha mu kurwanya isuri haterwa ibiti, guca imirwanyasuri, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa, kwigisha abagore gukora ifumbire y’imborera, kuvugurura no gutera amashamba.

Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural
Olive Ingabire Zimurinda umuyobozi mukuru w’umuryango CECI Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW